RFL
Kigali

Menya byinshi kuri serivisi Call Rwanda itanga ku bigo bikeneye itumanaho ryihuse hagati yabyo no ku bakiliya babyo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/02/2017 18:25
1


Mu kiganiro na Inyarwanda.com, ikigo Call Rwanda cyasobanuriye abanyarwanda serivisi gitanga mu ntego yacyo yo kunoza no kwihutisha itumanaho mu Rwanda. Ubuyobozi bw’iki kigo bwaboneyeho gutangaza ko bukeneye aba ’Agents’ cyane cyane mu ntara mu kwegereza abakiliya babo serivisi batanga.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com, ubuyobozi bwa Call Rwanda bwasobanuye byinshi kuri serivisi batanga. Call Rwanda ni ikigo cyatangiye mu mwaka wa 2013 kikaba kimaze kubera igisubizo ibigo binyuranye bikeneye itumanaho ryihuse hagati yabyo ndetse no hagati y’ibi bigo n’abakiriya babyo.

SMS (ubutumwa bugufi) na Call Centre ni bimwe byo wasanga muri Call Rwanda ndetse mu gihe kiri imbere iki kigo kivuga ko kizatangiza Mobile Application izasobanurirwa abanyarwanda n’abandi bakiriya b’iki kigo ubwo izaba yatangijwe ku mugaragaro.

1.Serivisi ya SMS (Uburyo bwo koherereza ubutumwa bugufi)

Uburyo bwa SMS buri mu bwoko butatu ari bwo: BULK SMS, API (Application Program Interface) na SMPP (5000). Iyi serivisi ya SMS itangwa ku muntu umwe uba ushaka guhura n’abantu benshi ndetse inatangwa no ku bigo biba bishaka kugira ibyo bimenyesha abakiriya babyo hakoreshejwe ubutumwa bugufi.

1.BULK SMS ikora gute?

Duhereye kuri BULK SMS ni uburyo Call Rwanda igufasha koherereza ubutumwa bugufi ku bantu benshi. Ubu buryo ushobora kubukoresha wamamaza, umenyesha abantu, utumira abantu mu bukwe no mu bindi birori n'ibikorwa bitandukanye, mu bucuruzi n’ahandi wakeneramo kumenyesha abantu, Call Rwanda ikabigufashamo ubutumwa bugufi bukabagereraho icyarimwe.

Message imwe muri ubu buryo bwa Bulk Sms ni 15 Frw y’amanyarwanda, gusa iyo iyo uri bwoherereze abantu benshi igiciro kiragabanyuka. Icyo umukiriya asabwa ni uguhereza Call Rwanda nimero za terefone z’abantu ashaka kohererezaho ubutumwa bugufi, gusa iyo adafite nimero zabo za terefone, ashobora gusaba Call Rwanda ikamuhuza n’abantu mu byiciro bitandukanye bitewe n’abo ashaka, ubundi bakabimufashamo bwa butumwa yifuza gutanga bukabageraho.

Call Rwanda

Call Rwanda igufasha kugera ku byiciro bitandukanye by’abantu ushaka koherereza ubutumwa bugufi, iyo ari urubyiruko Call Rwanda iba ifite mu bubiko bwayo (Data base)nimero z’urubyiruko rwinshi ikaziguha. Ibi ni ko bimeze no ku bindi byiciro by’abantu yaba abacuruzi, abagore, ba rwiyemezamirimo, abahinzi, aborozi, abanyeshuri n'abandi.

2.API (Application Program Interface) ni serivisi iteye gute?

Ubu ni uburyo Call Rwanda iha ibigo bitandukanye aho ikigo runaka kibasha kumenyesha abakiriya bacyo gahunda nshya ziberekeyeho kuri serivisi kiba cyabahaye bakabasha kubona ‘Feedback’. Urugero rwa hafi ni nk’igihe ubona ubutumwa bugufi uvuye kuri Banki kubikuza bakakubwira amafaranga usigaranyemo ku yo wari usanganyweho bakuyeho ayo wabikuje.

3.SMPP (5000) ni serivisi ikora gute?

Hano ikigo n’umukiliya bagirana ikiganiro aho umukozi w’ikigo runaka ashobora kuvugana n’umukiliya akaba yamusubiza akoresheje ubutumwa bugufi cyangwa se akamuhamagara. Hano ikigo kiba cyarahawe na Call Rwanda umurongo (nimero) giha abakiriya bacyo, ubundi hagira umukiliya ukenera kugira ibyo asobanuza kuri serivisi z’icyo kigo, agahamagara kuri ya nimero.

CALL CENTRE ITANGWA NA CALL RWANDA IKORA GUTE?

Ku bijyanye na Call Centre, Call Rwanda ifasha ibigo gukora nabyo Call Centre zabyo zikajya zikoreshwa mu kuvugana n’abakiliya babyo. Iyi Call Centre ishobora kuba iherereye muri Call Rwanda cyangwa se ikigo runaka kikayijyana aho gikorera. Ku bantu bumva ko ubu buryo buhenze ndetse ko bureba ibigo bikomeye bifite abakiliya benshi, si ko bimeze kuko Call Rwanda yabyoroheje dore ko itanga Call Centre guhera ku kigo gishaka gukoresha ubu buryo ku bakiliya bane (4).

Ibigo binini na byo bikaba bisabwa gukoresha ubu buryo kuko ari kimwe mu byakoresha itumanaho hagati yabyo n’abakiliya babigana. Ubuyobozi bwa Call Rwanda bwabwiye Inyarwanda.com ko kugeza ubu ibigo byinshi kandi bikomeye mu Rwanda bikoresha ubu buryo bwa Call Centre aho abakiriya babyo, bahamagara kuri nimero iba yarashyiriweho abakiliya bagana ikigo runaka.

Byinshi ukwiriye kumenya kuri IP Phones

Ubu ni uburyo bwo muri Call Centre aho ibigo bifite ahantu henshi bikorera (Bureau) bishobora koroshya itumanaho hagati y’abakozi babyo ndetse n’abakiliya babigana. Hano ikigo runaka gikoresha iyi terefone ya IP Phones, umukiliya ashobora kuvugana n’umukozi w’ikigo hakoreshejwe nimero ya terefone y’akazi iba yaratanzwe ku bakiriya.

Hano umukiliya ahamagara kuri iyo terefone y’akazi akavuga uwo ashaka mu izina, umukozi wo kuri Reception cyangwa undi ushinzwe kwakira abakiliya agahita ahuza uwo mukiliya n’uwo mukozi ashaka bakavuganira kuri terefone ngendanwa y’uwo mukozi yashakaga. Ubu buryo bwafasha cyane abakiliya kugera ku bakozi b’ikigo runaka bakeneyeho serivisi cyane cyane nk’iyo nta terefone zabo ngendanwa bari bafite.

Call Rwanda

Ikindi cyiza kuri iyi Serivisi ni uko umukozi w’ikigo runaka ushinzwe kwakira abakiriya, iyo atari ku kazi hakagira umukiliya uhamagara kuri ya terefone y’akazi,ahita abibona kuri terefone ye akamwitaba akamuhuza n’uwo ashaka. Ikindi ni uko umukiliya ahabwa serivisi zose yashakaga akavugana n’abo yashakaga kabone nubwo bamwitaba kuri terefone zabo ngendanwa ariko ntabashe kubona no kumenya nimero z’abo bakozi bavuganaga kuko icyo abona muri terefone ye ari ya nimero y’akazi yamahagayeho bwa mbere.

Call Rwanda irahamagarira abantu bose kuyigana kuko serivisi itanga zizewe. Ikindi ni uko kwishyura atari ngombwa kujya kuri Call Rwanda ahubwo ushobora kwishyura ukoresheje Mobile Money,kuri Banki cyangwa ukajya ku ba Agents bayo baherereye hirya no hino mu Rwanda.

Call Rwanda ikeneye abantu bifuza kuyibera aba Agents mu ntara

Ubuyobozi bwa Call Rwanda buvuga ko bukeneye abantu bayibera aba Agents bayo mu ntara bakajya batanga serivisi za Call Rwanda mu rwego rwo kwegereza izo serivisi abanyarwanda n’abandi bose bakenera izo serivisi bari mu gihugu cy’u Rwanda.

Mu myaka isaga itatu ikigo Call Rwanda kimaze gikorera mu Rwanda,kugeza ubu kimaze koherereza abantu ubutumwa bugufi busaga miliyoni ebyiri ndetse n’ubutumwa busaga 500.000 ku bigo byigenga iby’ubucuruzi. Magingo aya Call Rwanda itanga serivisi ku bigo bya Leta,ibigo by’abikorera ku giti cyabo no ku bantu ku gito cyabo ndetse umubare ukomeje kwiyongera.

Ku bantu bifuza kugira byinshi basobanuza, bahamagara kuri izi nimero za Terefone: 0789533616 na 0789533613 cyangwa se ukaba wabandikira kuri iyi Email: callrwanda@gmail.com.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ndinda wycliff7 years ago
    njye ntuye muntara yiburasirazuba nashakaga kuba umu agent ariko munsobanurire ibisabwa kugirango umuntu abe umu agent murakoze





Inyarwanda BACKGROUND