RFL
Kigali

Mbere yuko EXPO irangira, abagana Konka Group i Gikondo bari kudabagizwa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/08/2016 12:22
0


Mu gihe habura iminsi micye Expo y’uyu mwaka ikarangira, abantu barimo kugana Konka Group i Gikondo ahakomeje kubera iri murikagurisha, bari kudabagizwa cyane bakabasha kugura ibicuruzwa bya Konka ku giciro kiri hasi cyane ndetse bagahita bakongeza kuburyo utaha wishimye cyane.



Mu kugezaho abakiriya bayo Promosiyo y’akataraboneka aho yateguriye abakiliya bayo uburyo ugurayo igikoresho bakakongeza ikindi, kuri ubu Konka Group yabegereje ibicuruzwa aho umuntu wese ushaka kugura ibikoresha bya Konka anabisanga muri Expo 2016. Ibi byazanye n’igabanuka ridasanzwe ry’ibiciro kuri buri gikoresho cyose cya Konka wagurayo.

Nta gushidikanya ko Konka ari ikompanyi ya rutura ndetse ya mbere izwiho gucuruza ibikoresho biramba by’ikoranabuhanga, byiza kandi bigezweho birimo amatelefoni , amatelevisiyo, amafiligo, ibikoresho byo mu gikoni ,imashini zimesa n’ibindi.

Ugeze kuri Stand ya Konka urahasanga ibyangombwa byose nkenerwa birimo ibikoresho by’ikoranabuhanga bigezweho; amaterefone, amatereviziyo, amaforigo, imashini zimeza, ibyuma bizimya inkongi y’umuriro (Fire Extinguisher), amatara agezweho, za mudasobwa n’ibindi byinshi byiza kandi bihendutse.

Akarusho kuri ubu umuntu wese wanyarukira kuri Stand ya Konka Group muri Expo 2016 arahasanga amavuta yo kwisiga meza cyane yayandi umukobwa cyangwa umugore yisiga ugasanga arasa na bicye.

Si amavuta gusa uri busange kuri stand ya Konka, kuko nuhagera urahasanga ibirungo byose bituma umuntu agaragara neza kandi biri ku giciro kinogeye buri wese. Nawe mubyeyi ufite umwana ukiri muto urahasanga za Pampex zituma umwana wawe atababuka amayasha kandi ziri ku giciro cyo hasi kinogeye buri wese.

Iduka rya KONKA riri mu Mujyi wa Kigali rwagati hafi ya Banki ya KCB ku muhanda ugana ku bitaro bikuru bya Kaminuza (CHUK) no mu isoko rishya rya Kigali. Ukeneye ibindi bisobanuro wabasanga mu nyubako ya 2000 aho bafite amaduka abiri ; muri etage ya mbere y’iyi nyubako, no ku muhanda wo hasi gato werekeza ku ruganda rwa Sulfo.

Kuri ubu ushobora no kugera kuri Stand ya Konka muri Expo ukahasanga ibikoresho bya Konka byiza kandi bihendutse. Ushobora kandi no kubahamagara kuri izi nomero 0788547212 mu gihe ukeneye ibindi bisobanuro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND