RFL
Kigali

Makuza Laureen Thecle wari ushinzwe iterambere ry'Umuco muri Minispoc yasezeye kukazi

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/03/2015 8:12
11


Nyuma y’iminsi micye uwari Minisitiri wa Minisiteri y’umuco na siporo Amb.Joseph Habineza asimbujwe Uwacu Julienne ,uwari ushinzwe iterambere ry’umuco nawe yasezeye aka kazi.



Nkuko bigaragara mu ibaruwa isubiza iyo Makuza Laureen yari yanditse taliki ya 26/02/2015 isaba gusezera akazi burundu , ashingiye ku biteganywa n’itegeko No 86/2013 ryo kuwa 11/9/2013 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 90, Minisitiri w’intebe yandikiye Makuza Lauren amumenyesha ko asezerewe ku kazi akaba avanywe mu bakozi ba Leta burundu  kuva ku itariki ya 26 Gashyantare 2015.

Makuza

Ibaruwa isezerera Makuza laureen mubakozi ba leta nkuko yari yanditse abisaba 

Ntampamvu yagaragaye yatumye Makuza asaba gusezera akazi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Claude9 years ago
    Miss abakozeho
  • 9 years ago
    Muzize miss rwanda mushake mubitubwire
  • ruti 9 years ago
    buriya busa ntibwari gusiga ubusa .aha nzaba ndora .
  • kamanzi9 years ago
    Ikigaragara ni uko aba bantu hari urukosa bakoze barimo kuzira! Yaba ari aya marushanwa ya Miss Rwanda se!
  • 9 years ago
    Byagenzute habayiki kungura akaveho
  • s9 years ago
    nawe mumuhaye agatebe se koko?!!
  • Vugonzwe9 years ago
    MISS RWANDA niyo bari kuzira kubera gusesagura. Ayo ni yo makuru yizewe mfite.
  • Mugabo 9 years ago
    Miss Rwanda 2015 niyo itumye aba bombi beguzwa, kuko ino Miss Rwanda yagombaga kuba iteguye neza kandi mu rwego rwo hejuru. byateye agahinda gakomeye kubona Minister Joseph Habineza na Makuza kubona bombi barahoraga bagaragara aho barimo gutegura ibikorwa byo gutora Miss umunsi ku uwundi ariko bikarenga bikazamo akavuyo n'imitegurire mibi kandi Leta ntako itari yagize ishoramo akayabo ngo ibintu bikunde bimere neza. aba bagabo bombi rero bagaragaje intege nke no kurangara mu inshingano zabo. nubwo atari bo bari bari gutegura iki gikorwa ariko nibo bari ijisho rya Leta bivuze ko ayo makosa yose bagombaga kuba bayamenye mbere y'igihe bagasaba ko akosorwa nabateguraga iki gikorwa ariko siko byagenze. Abavuga ngo igikorwa cya Miss ntabwo Leta igaragaramo baribeshya cyane kuko Miss ni uwigihugu biyo rero Leta niyo igena ikashyiraho uko imitunganyirize y'icyo gikorwa igomba kugenda, hashakwa abaterankunga cg hanatangwa ubundi bufasha. ibaze nawe aho Miss yapimwaga uburebure hakoreshejwe metero y'abafundi kandi hari ibyuma byabugenewe bipima uburebure n'ibiro icyarimwe. Kugenda kwabo ntibitangaje, ahubwo bisigire isomo nabandi batita cyane kubyo bashinzwe gukora. Murakoze
  • boniface9 years ago
    IKAZE MU ISI NSHYAAAA KABISA!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
  • Oly9 years ago
    Miss Rwanda,miss rda ....ibi bimariye iki abaturage bashonje ?!!Ayo frs yose igikorwa nyirizina cyatwaye yambitse imfumbyi cg inshike zingana iki ?zandagaye aho hose impande zanyu ???!!! ibintu byarabacanze neza neza ntimuzi ibyo mushaka.
  • Nshimiyimana Gad4 years ago
    Yagombagakutavakukazi





Inyarwanda BACKGROUND