RFL
Kigali

Kwakira iminsi mikuru inyuranye byiyongereye kuri serivisi resitora Chez Benny isanzwe itanga

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:17/03/2015 14:54
0


Nyuma ya serivisi nziza isanzwe itanga, resitora Chez Benny yamaze kongera izindi serivisi nshya zizajya zihabwa abakiriya bahagana.Ubuyobozi bw’iyi resitora bukaba butangaza ko kwakira iminsi mikuru inyuranye aribyo biziyongera kuri serivisi basanganywe.



Aganira na inyarwanda.com, Benny akaba n’umuyobozi w’iyi resitora yadutangarije ko kuri ubu bagiye kujya bakira iminsi mikuru itegurwa n’abakiriya bayo harimo:

-Kwakira abageni bavuye mu Murenge

-Aho wakwiyakirira ku munsi mukuru wo kwakira Diplome

-Aho gutegurira umunsi mukuru w’umubatizo(Bapteme)cyangwa guhabwa ukaristiya

- Aho gukorera inama z’ubukwe bakanakurikirana abatumirwa bawe n’indi minsi mikuru inyuranye.

Chez Benny

Chez Benny

Chez Benny

Muri resitora Chez Benny ni uku hateye

Twabibutsa ko Resitora Chez Benny  ikora iminsi yose igize icyumweru kuva saa moya za mu gitondo kugeza saa yine, aho usanga serivise ntageranywa zijyanye no guha amafunguro azira amakemwa abayigana muri ayo masaha yose.

Kuva saa moya kugera saa tanu muri Resitora Chez Benny uhasanga ifunguro rya mu gitondo (breackfast), aho haba hari amafunguro anyuranye nka Croissant y’agahebuzo, sanduich z’amoko anyuranye ziteguranye uburyo bwa gihanga, omollette nazo z’amako menshi anyuranye, uhasanga kandi nka potage cyangwa soupe ijyana n’umugati naho ku bakunzi ba boil nabo barabazirikana kuburyo bushimishije cyane.

Chez Benny

Chez Benny ibarizwa mu nyubako ya Centenary House

chinedu

 Chez Benny

Chez Benny

Amwe mu mafunguro aboneka muri resitora Chez Benny

Guhera saa sita kugera saa kumi haba hari buffet iteguye neza kandi ifite amoko menshi ku buryo buri wese ashobora kubona icyo yishimira akarusho ni uko banazirikanye abantu batarya ibiryo birimo amavuta nabyo bakaba babibategurira, ikindi kandi iyo buffet iba iherekejwe n’imbuto ndetse kubifuza gufungura mu buryo bwa kinyafurika nabo babategurira amafunguro aryoshye cyane utasanga ahandi.

Tubibutse ko resitora Chez Benny ibarizwa mu nyubako ya Centenary house ahagana muri rond point ya ruguru mu mujyi rwagati, ikaba ikomeje kuvugwa imyato na benshi mu bamaze kuyiyoboka mbere.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND