RFL
Kigali

Kwakira iminsi mikuru inyuranye byiyongereye kuri serivisi nziza resitora Chez Benny isanzwe itanga

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:23/04/2015 14:13
0


Nyuma ya serivisi nziza isanzwe itanga, resitora Chez Benny yamaze kongera izindi serivisi nshya zizajya zihabwa abakiriya bahagana.Ubuyobozi bw’iyi resitora bukaba butangaza ko kwakira iminsi mikuru inyuranye aribyo biziyongera kuri serivisi basanganywe.



Aganira na inyarwanda.com, Benny akaba n’umuyobozi w’iyi resitora yadutangarije ko kuri ubu bagiye kujya bakira iminsi mikuru itegurwa n’abakiriya bayo harimo:

-Kwakira abageni bavuye mu Murenge

-Aho wakwiyakirira ku munsi mukuru wo kwakira Diplome

-Aho gutegurira umunsi mukuru w’umubatizo(Bapteme)cyangwa guhabwa ukaristiya

- Aho gukorera inama z’ubukwe bakanakurikirana abatumirwa bawe n’indi minsi mikuru inyuranye.

Chez Benny

Chez Benny

 

Twabibutsa ko Resitora Chez Benny ikora iminsi yose igize icyumweru kuva saa moya za mu gitondo kugeza saa yine z’ijoro, aho usanga serivise ntageranywa zijyanye no guha amafunguro azira amakemwa kandi ateguranywe isuku.

Kuva saa moya kugera saa tanu muri Resitora Chez Benny uhasanga ifunguro rya mu gitondo (breackfast), aho haba hari amafunguro anyuranye nka Croissant y’agahebuzo, sanduich z’amoko anyuranye ziteguranye uburyo bwa gihanga, omollette nazo z’amako menshi anyuranye, uhasanga kandi nka potage cyangwa soupe ijyana n’umugati naho ku bakunzi ba boyilo(boil) nabo barabazirikana kuburyo bushimishije cyane.

Chez Benny

chinedu

Chez Benny

Amwe mu mafunguro uhasanga

Chez Benny

Chez Benny iherereye mu nyubako yo hasi muri Centenary House

Tubibutse ko resitora Chez Benny ibarizwa mu nyubako ya Centenary house ahagana muri rond point ya ruguru mu mujyi rwagati, ikaba ikomeje kuvugwa imyato na benshi mu bamaze kuyiyoboka mbere.

Ukeneye ibindi bisobanuro cyangwa gufata umwanya(Reservation)wahamagara kuri 0788684762

Renzaho Christophe

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND