RFL
Kigali

KVCS ifatanyije na MTN n'Umujyi wa Kigali bashyizeho uburyo bwo kwishyuza parking z'imodoka bworoshye

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:16/11/2017 21:46
0


Kuri uyu wa Kane tariki 16 Ugushyingo 2017 nibwo habayeho igikorwa cyo kumurika ku mugaragaro uburyo bushya bwo kwishyura parikingi z'imodoka bwihuse kandi bworoshye hakoreshejwe ikoranabuhanga rya telefone ngendanwa na MTN Mobile Money biyobowe na KVCS (Kigali Veterans Cooperative Society)



Mu gikorwa cyo kumurika ku mugaragaro ubu buryo bushya bwo kwishyuzamo parking z'ibinyabiziga, buje gusimbura ubundi buryo bwakoreshwaga hifashishijwe udupapuro abakozi ba KVCS bajyaga bashyira ku modoka y'umuntu muri parking yajya gusohoka bakamubarira bagendeye ku masaha amaze aparitse aho hantu.

Kuri ubu hazajya hakoreshwa ikoranabuhanga ndetse nyirikinyabiziga abashe kwishyura akoresheje MTN Mobile Money aho ku isaha azajya abarirwa amafaranga 100 gusa. Umuyobozi mukuru wa KVCS, Mushabe yagize ati "Uburyo bwo gukoresha udutabo bwaratugoraga cyane ko hari utwaburaga ndetse bikanatuma amafranga aca mu ntoki z'abantu benshi. Ubu ni system ubwayo izajya ibikora nsetse bizanadufasha kubungabunga umutekano w'ibinyabiziga by'abantu"

KVCS

Mushabe umuyobozi wa KVCS asobanura ibyo E-payment ije gukemura

Umwe mu bakozi ba KVCS, Bosco afatanyije na Alex Karenzi ukorera MTN Mobile Money beretse abitabiriye uyu muhango uburyo bwo gukoresha iyi system shyashya bise E-Payment aho umuyobozi w'ikinyabiziga (Driver) akoresha *799# agakurikiza amabwiriza kugira ngo abashe kwiyandikisha muri iyi serivise.

KVCS

Bosco ukorera KVCS na Alex ukora muri MTN Mobile Money berekana uburyo sisiteme y'iyi serivise ikorwa

Umuyobozi wa MTN yasobanuye ko iyo habayeho impamvu umuntu ntiyishyure parking nyuma y'iminsi 7 (icyumweru) acibwa amande ndetse akabanza no guhabwa ubutumwa bumwibutsa ko arimo ideni kugira ngo bibashe kumurinda kuzacibwa ya mande. Ndetse n'iyo wishyuye amafranga menshi nta mpungenge cyane ko ajya kuri konti ya KVCS y'uwo muntu akazayaheraho ku yindi nshuro yakoresheje parikingi. Ikindi ni uko aho imodoka y'uwiyandikishije muri iyi system hose iparitse abona ubutumwa bugufi kuri telefone bumwereka aho imodoka ye iri ku buryo imodoka yibwe ibasha kugaruzwa byoroshye.

KVCS

CEO wa MTN avuga ko iyi E-payment ije gufasha abaturarwanda kwirinda kugendana amafaranga

Vice Mayor w'umugi wa Kigali, Parfait yishimiye cyane iki gikorwa kuko kizabafasha mu kubungabunga umutekano w'abantu n'ibinyabiziga byabo ndetse bikanafasha Leta muri gahunda yayo yo kurinda abaturarwanda kugendana amafaranga. Yagize ati "KVCS ikomeje kubungabunga umutekano w'amamodoka. Tuzakomeza gukoresha ikoranabuhanga mu kugira Smart City no kugera ku cyerekezo kiboneye cy'umugi wa Kigali dukomeza no kurinda abantu kugendana amafaranga."

 KVCS

Vice Mayor w'umujyi wa Kigali yashimiye MTN na KVCS ubufatanya bari kugaragaza mu gushyigikira gahunda za Leta

KVCS 

Abayobozi bo mu nzego zitandukanye z'umutekano bari bitabiriye ibi birori

KVCS

Uhangarariye MTN n'abandi bayobozi batandukanye bari bari muri ibi birori

KVCS

Allain Numa niwe wari umusangiza w'amagambo muri ibi birori

KVCS

Abavuza ingoma basusurukije abitabiriye ibi birori

KVCS

 

KVCS

KVCS

Babyiniye abari bario aho mu buryo budasanzwe

 AMAFOTO: Lewis IHORINDEBA_Inyarwanda Ltd.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND