RFL
Kigali

Kurikirana irushanwa ROAD TO BEIJING live kuri Family TV

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:4/09/2014 15:26
2


Nyuma y’uko Family TV itangaje ko hagiye kuba amarushanwa y’abahanzi bafite impano zinyuranye, mu cyiswe ROAD TO BEJING kuri uyu wa kane tariki ya 04 Nzeri 2014, haratangira ijonjora rya mbere riri bukorerwe ku bantu 14 mu basaga 40 biyandikishije, bari butoranywemo 4 bazakomeza amarushanwa muri ¼ cy’irushanwa.



Ejo ku wa gatanu tariki 5 Nzeri, amarushanwa azakomereza ku bandi 14 barimo abaririmbyi n’ababyinnyi, bazahatana kugeza ku wa gatandatu ari na wo munsi wa nyuma wo kujonjora.

Ku cyumweru, tariki ya 7 Nzeri 2014 ni bwo hateganyijwe final y’ayo marushanwa, ikazarangira hatoranyijwe Abahanzi 3, urutonde rwabo ndetse na Video zigaragaza uko bitwaye mu marushanwa bikazoherezwa i Beijing,  ku buyobozi bukuru bwa CCTV (Television y’u Bushinwa) ahazatoranywa ibihangano byiza kurusha ibindi maze bene byo bahurire mu yandi marushanwa yo ku rwego rw’Afurika azabera i Nairobi, mu matariki ya 16 Nzeri 2014.

Aho i Nairobi ni ho hazatoranyirizwa Abahanzi 10 bazaba bitwaye neza kurusha abandi  bakaba ari bo bazitabira CHINESE NEW YEAR GALA izabera i Beijing mu ntangiriro z’umwaka wa 2015.

Family TV rero, usibye gutegura aya marushanwa ku rwego rw’Igihugu, izakomeza kubakurikiranira kandi ibagezeho uko bizagenda i Nairobi ndetse n’i Beijing.

Akarusho rero muri ibi, uzashobora gutsindira kujya Nairobi cyangwa Beijing, azarihirwa byose kuva ku rugendo, amafunguro ndetse na Hotel azabamo.

 

Family TV ikaba ibararikiye gukurikira aya marushanwa imbonankubone (Live) kuri Family TV, guhera uyu munsi ku wa kane tariki ya 4 Nzeri 2014 guhera saa moya z’umugoroba.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ishimwe marie grace9 years ago
    mwiriwe kindi muraho nabasabaga ko ayo marushanwa yajya atangazwa kubitangazs Nakuru mater tukabimenya kuko biradutangaza kuba tubimenys birangiye murakoze kd nasabsga ko mwatubwirira a bene gakondo bagategura amarushanwa nkayo
  • ishimwe marie grace9 years ago
    mwiriwe kindi muraho nabasabaga ko ayo marushanwa yajya atangazwa kubitangazs Nakuru mater tukabimenya kuko biradutangaza kuba tubimenys birangiye murakoze kd nasabsga ko mwatubwirira a bene gakondo bagategura amarushanwa nkayo





Inyarwanda BACKGROUND