RFL
Kigali

Kuri uyu wagatanu biraba ari ibicika muri Fantastic Restaurant

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:10/10/2014 16:33
1


Nk’uko bisanzwe mu mpera z’icyumweru, igisope kiraba gica ibintu muri Fantastic Restaurant aho abakunda indirimbo za kera babyina indirimbo zose bagiye bakunda mu bihe bya kera.



Nk’uko bimaze kuba umuco ko muri Fantastic Restaurant buri wa Gatatu bacurangira abakiriya babo injyana y’igisope guhera ku isaha ya saa moya z’umugoroba, naho kuwa Gatanu no kuwa Gatandatu bagatangira gucuranga guhera saa ine z’ijoro mu gihe ku Cyumweru ho uyu muziki unyura abatari bacye utangira nanone saa moya z’umugoroba.

Ubuyobozi bwa Fantastic Restaurant buravuga ko bwatekereje gushyiraho gahunda yo gucurangira abakiriya babo nyuma yo kubisabwa n’abantu batari bacye, iyi ikaba ari nayo mpamvu batajya bishyuza amafanga yo kwinjira muri uyu muziki wa Karahanyuze.

Tubibutse ko uretse uyu muziki uba ucurangirwa abakiriya ba Fantastic, ushobora kuhasanga ibiribwa by’amoko yose, ibitetse ndetse n’ibyokeje ndetse n’ibinyobwa bitandukanye. Muri Fantastic restaurant kandi haboneka na Connection ya Internet itangwa ku buntu ku baKiriya baho baba barimo gukoresha mudasobwa, ukaba ushobora no kwishyura ukoresheje VISA Card.

Fantastic Restaurant iherereye mu jyi wa Kigali rwagati munsi ya Kigali City Tower imbere ya Station ya Kobil, ubuyobozi bw’iyi Resitora buratangaza kandi ko nk’uko bisanzwe biza kuba bishyuhsye ku mugoroba wo kuri uyu wagatanu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kalisa arbert9 years ago
    Byari sauna,bashyiremo climatiseurs naho ubundi umuntu yahagwa,kandi bumvikane n,ubuyobozi,bafunze kare





Inyarwanda BACKGROUND