RFL
Kigali

Orchestre Impala izajya itaramira abakiriya ba Resitora Fantastic buri wa Kabiri na buri wa Gatandatu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/01/2017 17:46
0


Nyuma y’ubusabe bw’abakiriya ba Resitora Fantastic, kuri ubu inkuru nziza ku bantu bose bagana iyi Resitora ni uko Orchestre Impala izajya ibataramira inshuro ebyiri mu cyumweru, buri wa Kane ndetse na buri wa Gatandatu.



Kuri uyu wa kane tariki 19 Mutarama 2017 kuva isaa mbiri z’ijoro, abaririmbyi ba Orchestre Impala bakaba biteguye gutaramira abakiriya ba Resitora Fantastic. Ubuyobozi bwa Resitora buvuga ko bwashyizeho iyi gahunda yo gutumira Orchestre Impala mu rwego rwo gukomeza gushyigikira muzika no gushimisha abakunda muzika nyarwanda yo ha mbere cyane cyane abakunda Impala, abahanzi bakunda bakajya babacurangira imbonankubone.

Image result for Orchestre Impala amakuru

Abaririmbyi ba Orchestre Impala biteguye gutaramira abakiriya b'iyi Resitora kuri uyu mugoroba

Fantastic Restaurant ni Resitora iherereye mu Mujyi wa Kigali munsi y’inyubako ya Kigali City Tower (KCT) imbere ya sitasiyo Kobil. Uretse servisi nziza iyi resitora isanzwe itanga, hari umwihariko n’ udushya ifite utasangana ayandi maresitora, ibi bikaba ari nabyo bituma igaragaza itandukaniro mu yandi aherereye muri Kigali.

Fantastic

Umuziki wa Live uryoheye amatwi ni wo Impala ziri bucurange

Fantastic

Usibye umuziki w'umwimerere uri buhacurangirwe, hari n'amako yose y'ibinyobwa wakenera

KANDA HANO UREBE ITANDUKANIRO RYA RESITORA FANTASTIC UMENYE SERIVISI ZIHARIYE ITANGA UTASANGA AHANDI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND