Monaco Café yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nzeri 2017 izerekana imikino ya UEFA Champions League, abakunzi ba ruhago bakazarebera iyi mikino kuri Televiziyo za rutura ari nako baryoherwa n'amafunguro n'ibinyobwa biboneka muri Monaco Cafe.
Iminiko ya UEFA Champions League iteganyijwe kuri uyu wa Kabiri izahuza amwe mu makipe akunzwe na benshi ku isi, kuva isaa mbiri z’ijoro, Monaco Café izaba yatangiye kwerekana uko byifashe iburayi ahazabera iyi mikino. Imikino iteganijwe ejo hari uzahuza Barca na Juventus, Bayern Munchen na Anderlecht, Benfica na CSKA, Celtic na Paris SG, Chelsea na FK Qarabag, Man Utd na Basel, Olympiakos na Sporting, hamwe na Roma na At. Madrid. Ku muntu uzaba ari muri Monaco Café nta mukino n’umwe uzamucika dore ko uba ureba Match nk’umuntu uri i Burayi ku kibuga umukino uri kuberaho bitewe na televiziyo za rutura Monaco Cafe yerekaniraho imikino.
Monaco Café kandi yatangaje ko izaba yahishiye abakiriya bayo ibintu binyuranye birenze ikawa benshi bayikundira. Muri Monaco Café ni ahantu usohokera n’inshuti zawe mukaganira mwisanzuye, icyo kunywa n’icyo kurya biteguranywe isuku bikabageraraho ku gihe. Twabibutsa ko Monaco Café ikorera mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya T2000 muri etage ya mbere.
Monaco Cafe ifite ahantu heza uganirira n'inshuti n'abavandimwe mukizihirwa
Haba amafunguro y'ubwoko butandukanye kandi ateguranye isuku
Muri Monaco Cafe hari amoko yose y'inzoga
TANGA IGITECYEREZO