RFL
Kigali

Kuri uyu wa gatanu Quelque Part izatanga promosiyo ya Skol na Mutzig

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:3/09/2015 19:21
0


Quelque part resto bar ni imwe mu ma resitora amaze kuba ubukombe mu mujyi wa Kigali, uretse amafunguro azira amakemwa uhasanga, iyi resitora ikaba imaze no kwamamara mu bijyanye n’imyidagaduro ya week-end igendana n’igabanywa ry’ibiciro ku binyobwa.



Kuri uyu wa gatanu tariki 04 Nzeli 2015 Quelque Part izatanga Promosiyo ku nzoga ya Skol Can ndetse na Mutzig ya Cl50 aho uzagura imwe azajya ahabwa iya kabiri ku giciro cyoroheye buri wese. Uretse iyi promosiyo, hazaba hari n’aba DJ bakomeye bazavangavanga imiziki kugeza bukeye, hiyongereyeho n’abahanzi bazaza muri Quelque part ariko bakigizwe ibanga nkuko ubuyobozi bwaho bubitangaza.

Nk’ibisanzwe kwinjira muri ibi bitaramo bibera muri Quelque Part biba ari ubuntu, abantu bagafata icyo kunywa bizihirwa n’injyana zitandukanye z’abahanzi baba babateganyirije. Tubibutse ko Quelque Part resto bar iherereye mu mujyi rwa gati mu nyubako yo kwa Rubangura mu muryango 118.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND