Nkuko bimaze kumenyerwa buri wa gatanu Quelque Part itegurira abakiriya bayo ibitaramo binyuranye bibahuza n’abahanzi bakunda kandi bagezweho. Kuri ubu utahiwe n’umuhanzi Jay Polly uzafatanya na KIP mu gususurutsa abakiriya b’iyi Resitora imaze kuba ubukombe muri Kigali.
Kuri uyu wa gatanu tariki 24 Nyakanga guhera i saa mbiri z’ijoro(20h00) umuraperi Jay Polly azataramira muri Quelque Part. Si we gusa kuko na KIP umwe mu batangije injyana ya Kadunde Style azaba ahari hiyongereyeho abandi bahanzi banyuranye barimo Slim Dallas. Kwinjira bizaba ari ubuntu kuri buri muntu. Uretse iki gitaramo, muri Quelque Part kandi hazaba hari n’igabanywa ry’ibiciro by’ibinyobwa bya Primus ntoya izwi ku izina rya Knowless ndetse na Black Label.
Quelque Part Restaurant iherereye mu mujyi wa Kigali, mu muturirwa wo kwa Rubagura umuryango wa 118. Gutanga serivisi neza kubabagana, nicyo gituma Quelque Part ikomeje kuganwa na benshi.
TANGA IGITECYEREZO