RFL
Kigali

Kuri uyu wa gatanu Jay Polly na KIP barataramira muri Quelque Part ibiciro by’ibinyobwa bigabanywe

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:23/07/2015 11:06
2


Nkuko bimaze kumenyerwa buri wa gatanu Quelque Part itegurira abakiriya bayo ibitaramo binyuranye bibahuza n’abahanzi bakunda kandi bagezweho. Kuri ubu utahiwe n’umuhanzi Jay Polly uzafatanya na KIP mu gususurutsa abakiriya b’iyi Resitora imaze kuba ubukombe muri Kigali.



Kuri uyu wa gatanu tariki 24 Nyakanga guhera i saa mbiri z’ijoro(20h00) umuraperi Jay Polly azataramira muri Quelque Part. Si we gusa kuko na KIP umwe mu batangije injyana ya Kadunde Style azaba ahari hiyongereyeho abandi bahanzi banyuranye barimo Slim Dallas. Kwinjira bizaba ari ubuntu kuri buri muntu. Uretse iki gitaramo, muri Quelque Part kandi hazaba hari n’igabanywa ry’ibiciro by’ibinyobwa  bya Primus ntoya izwi ku izina rya Knowless ndetse na Black Label.

Quelque Part

Quelque Part Restaurant iherereye mu mujyi wa Kigali, mu muturirwa wo kwa Rubagura umuryango wa 118. Gutanga serivisi neza kubabagana, nicyo gituma Quelque Part ikomeje kuganwa na benshi.   






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • joselyne8 years ago
    good
  • kay8 years ago
    ba bakobwa ba kadunde ntibazabure wangu salama jay





Inyarwanda BACKGROUND