RFL
Kigali

Ku munsi w’ubwigenge Fantastic Restaurant yageneye abakiriya bayo igitaramo cyo kubafasha kuwizihiza

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:30/06/2015 12:41
0


Ku itariki 01 Nyakanga ni umunsi mukuru w’ubwigenge bw’u Rwanda. Fatantastic Restaurant ikaba yateganyirije abazayigana igitaramo cyo kubafasha kwizihiza uyu munsi uzaba ari n’uw’ikiruhuko.



Kuri uyu wa gatatu tariki 01 Nyakanga 2015, Fantastic yateganyirije abakiriya bayo igitaramo cy’igisope ku bakunda indirimbo zo hambere zaba izo mu Rwanda ndetse n’izo mu mahanga zicuranzwe mu buryo bw’umwimerere . Izi ndirimbo zicurangwa na Band yaho izobereye muri aka kazi.

Iki gitaramo ariko ntikizakuraho serivisi zisanzwe zitangwa n’iyi restaurant kuko gahunda zizakomeza nkuko bisanzwe. Tubibutse ko kuva saa tanu z’amanywa kugeza saa munani, umuntu uguze ibiryo muri Fantastic yongerwa icyo kunywa ku buntu.

Ubuyobozi bwa Fantastic Restaurant bukaba buboneyeho umwanya wo kwifuzira Abanyarwanda bose umunsi mwiza w’Ubwigenge. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND