RFL
Kigali

Ku bifuza kugura amazu yo guturamo i Gacuriro bagabanyirijwe agera kuri 30%

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:10/07/2017 17:33
8


Ku bufatanye bwa UDL na Leta y’u Rwanda ikiguzi cy’inzu zo mu mudugudu wa Vision i Gacuriro mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali cyagabanutseho 30%.



Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mukuru wa UDL,Liliane Uwanziga Mupende mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 10 Nyakanga 2017 ,yavuze ko igiciro cy’izi nzu cyagabanutseho 30% ku bufatanye na Leta y’u Rwanda kugira ngo borohereze abaturarwanda kuba heza.

Nk’uko byakomeje kuvugwa ko aya mazu ahenze,ubuyobozi bwa UDL ltd bwo siko bubibona kuko ugereranije n’izindi nzu ziri muri aka gace ibiciro byabo biri hasi, cyane cyane ko hari ibikorwa rusange bizubakwa muri uyu mudugudu ku buryo uhatuye atazajya ajya kubishaka ahandi nk’ibibuga,isoko,amabanki,amavuriro n’ibindi.

Iki gikorwa UDL yatangije kikazarangira hubatswe amazu 4500 mu byiciro bine, icyiciro cya mbere kikaba cyararangiye hubatswe amazu 504 yatwaye miliyoni 120 z’idorali, hakaba hamaze kugurwa agera kuri 30% abandi 30% bamaze kwemeza ko bazagura ariko ntibarishyura hasigaye 40%.

UDL

Uwanziga Mupende Liliane,umuyobozi mukuru wa UDL

Amafoto y’umudugudu wa Vision:

UDL

UDL

UDL

UDL

UDL

Iyi mbonerahamwe irerekana ibiciro by'izi nzu

UDL

Amatara mu mihanda yo mu mudugudu wa Vision

udl

UDL

Ibibuga bitandukanye

UDL

Amafoto:Lewis IHORINDEBA-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kalisa 6 years ago
    ayo mafaranga basaba nimeshi cyane yewe iziruta naziriya kuri kiriya giciro aho wasahaka hose kwisi wayigura Paris Canada new York austral nahandi wakwifuza hoseeeeeeeeeee
  • kiza6 years ago
    Izi nzu zirahenze i Burayi bazigurisha make kuri ariya kandi zo ziba zikomeye zujuje ubuziranenge kuva hasi kugera hejuru. Bakabije kuzihenda, nibagabanye ibiciro bareke kuzihenda nibwo bari bubone abaguzi.
  • didi6 years ago
    Ehhh ni menshi vraiment n'iyo bagabanya 50% ni menshi trop...nayigura Paris, New york n'indi migi ikomeye bikagira inzira
  • NKUSI JEAN6 years ago
    Aya mazu arahenze peee.bagerageze bongere bagabanye nibura iyanyuma ijye kuri 10000000frw
  • Eric Mico6 years ago
    heheheh, aba bantu ntabwo bazi ibyo bari gukora, uwahaha izi nzu nutaragenze kbs
  • David6 years ago
    Ikibazo cy'ubwubatsi mu Rda ni ingorabahizi: ibikoresho byose biva hanze, kuva Mombasa kugera Kgl transport itwara akayabu, isima nayo irakosha, igihendutse ni ubutaka uwubaka yubakaho gusa. Wubatse kandi ujya kugurisha ugasanga abanyarda ntabushobozi bifitiye. Dukeneza railway vuba na bwangu
  • NAKUMIRO6 years ago
    hahahahaha ubuse aya mafr azava he mu banyarwanda?? naragenze ndabona rwose
  • Samuel safari 4 years ago
    Ayo mfrg mwakabije mugabanye iziruta izo nazo tizikigura Ngutyo kbs mutugabanyirize





Inyarwanda BACKGROUND