Ku bufatanye bwa UDL na Leta y’u Rwanda ikiguzi cy’inzu zo mu mudugudu wa Vision i Gacuriro mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali cyagabanutseho 30%.
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mukuru wa UDL,Liliane Uwanziga Mupende mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 10 Nyakanga 2017 ,yavuze ko igiciro cy’izi nzu cyagabanutseho 30% ku bufatanye na Leta y’u Rwanda kugira ngo borohereze abaturarwanda kuba heza.
Nk’uko byakomeje kuvugwa ko aya mazu ahenze,ubuyobozi bwa UDL ltd bwo siko bubibona kuko ugereranije n’izindi nzu ziri muri aka gace ibiciro byabo biri hasi, cyane cyane ko hari ibikorwa rusange bizubakwa muri uyu mudugudu ku buryo uhatuye atazajya ajya kubishaka ahandi nk’ibibuga,isoko,amabanki,amavuriro n’ibindi.
Iki gikorwa UDL yatangije kikazarangira hubatswe amazu 4500 mu byiciro bine, icyiciro cya mbere kikaba cyararangiye hubatswe amazu 504 yatwaye miliyoni 120 z’idorali, hakaba hamaze kugurwa agera kuri 30% abandi 30% bamaze kwemeza ko bazagura ariko ntibarishyura hasigaye 40%.
Uwanziga Mupende Liliane,umuyobozi mukuru wa UDL
Amafoto y’umudugudu wa Vision:
Iyi mbonerahamwe irerekana ibiciro by'izi nzu
Amatara mu mihanda yo mu mudugudu wa Vision
Ibibuga bitandukanye
Amafoto:Lewis IHORINDEBA-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO