RFL
Kigali

Konka ikomeje kugeza ku bakiriya bayo 'Ecrans/Screens' za rutura

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:19/12/2016 18:14
0


Mu rwego rwo gukomeza kugeza ibyiza ku bakiriya bayo, Konka Group ikomeje kuzana ibikoresho bigezweho kandi biri ku giciro gito.



Kuri ubu mu maduka yose ya Konka urahasanga ‘Screens/Ecrans’ za rutura, nshya ziyongera kuzihasanzwe kandi ziri ku biciro buri wese ashobora kwigondera. Ubuyobozi bwa Konka Group bwatangarije Inyarwanda.com ko ibi bari kubikora mu rwego rwo gufasha abakiriya bayo kugendana n’igihe, batunga ibikoresho by’ikoranabuhanga bigezweho kandi biramba.

Uretse izi ‘Screens‘ nshya, ushobora kubona mu maduka ya Konka ari hirya no hino ibikoresho nka za Fridge Guard, imashini zimesa imyenda (iz’ibiro 8 n’iz’ibiro 12), ibyuma byo muri saloon byumutsa imisatsi bita Hair Drier, utwuma tubasha kugutekera umuceri utavunitse bita (Rice Cooker), Laptops nziza, telefone zigezweho (smart phones), ibyuma bitanga ubushyuhe cyangwa ubukonje (Air Conditioners), Kettles, za cuisinieres zijyanye n’igihe, utwuma tw’amazi (Water Dispenser) na za kizimyamwoto. Ibi bikoresho byose bikaba bikoranye ikoranabuhanga rituma bikoresha umuriro mucye ushoboka .

Ibikoresho byose uguze muri Konka  uhabwa garanti y’amezi 14, mwaba mwishyize hamwe mufite aho mubarizwa hazwi mukaba mwahabwa ibikoresho mukeneye mukajya mwishyura gahoro gahoro.

Amaduka ya KONKA ushobora kuyasanga mu mujyi wa Kigali rwagati hafi ya Banki ya KCB ku muhanda ugana ku bitaro bikuru bya Kaminuza (CHUK.), ushobora kandi no kuyasanga muri T2000 nshya aho bafite amaduka abiri rimwe riri ku marembo ya T 2000 ku muhanda ugana muri gare, ndetse n’irindi riri ku muhanda ugana kuri Sulfo.

Wifuje ibindi bisobanuro birambuye ushobora guhamagara kuri nimero ya telefoni 0788547212.

Ecran za rutura za Konka

Ecran za rutura za Konka

Ecran za rutura za Konka

'Screens' nziza nkizi zihesha urugo rwawe ishema, zigatuma ugeze mu ruganiriro rwawe atahava,...uzisanga muri Konka

Ecran za rutura za Konka

Konka

Konka TV

 

Ecran za rutura za Konka

Uhitamo iyo ushaka

Ecran za rutura za Konka

Uhasanga na telefone zigezweho

konka

 

Uhasanga na telefone zigezweho

 

 

 

 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND