RFL
Kigali

Kimironko:Muri Hotel le Printemps hagiye gufungurwa akabyiniro ko mu rwego rwo hejuru

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:23/04/2015 9:12
0


Kuri uyu wa gatanu tariki 24 Mata 2015,muri Hotel le Printemps iherereye ku Kimironko mu mujyi wa Kigali hazafungurwa akabyiniro k’icyitegererezo bise’Spring Club and Lounge’. Ibirori byo kugafungura bikazatangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza mu gitondo.



Ubuyobozi bw'akabyiniro  ko muri Hotel le Printemps bwatangarije inyarwanda.com ko batekereje gufungura aka kanyiniro mu rwego rwo gufasha abantu bakunda kwidagadura kubona aho bazajya bisanga kandi bakabona serivisi nziza, ku biciro byiza ndetse n’umuziki uyunguruye ucurangwa na Live Band y’abahanga ndetse n’aba Dj bakomeye.

Spring Club

Ibirori byo gufungura aka kabyiniro bizatangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba(18h00). Uretse  abazacuranga muzika y’umwimerere(Live Band), DJ Diallo ndetse na Selekta Copain nibo bazaba bavangavanga imiziki (Mixing). Abazahagera bakazahabwa icyo kunywa cyoroheje ku buntu(Free cocktail) ndetse abazaba basohokanye bambaye neza(couple) bakazahembwa kuburyo bushimishije.

Akabyiniro ka Spring Club and Lounge kazajya gakora iminsi yose y’icyumweru havuyemo umunsi wo ku wa mbere, ni ukuvuga buri wa kabiri kugeza ku cyumweru. Hotel le Printemps iherereye ku Kimironko imbere ya Gare.

Uretse akabyiniro ka Spring Club and lounge kazafungurwa ku munsi w’ejo , Hotel le Printemps isanzwe ifite serivisi nziza igeza ku bakiriya bayo, harimo ibyumba byo gucumbikamo, ibyumba bikorerwamo inama zinyuranye,resitora iri ku rwego rwiza ndetse n’izindi serivisi zose zitangwa na Hotel.

Renzaho Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND