RFL
Kigali

KIGALI:Hagiye kuba imurikabikorwa 'Iby’iwacu Brand Exhibition' mu kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/09/2017 18:51
0


Ikirango,(Brand),Inyito (Naming),Gufunika(Packaging) n’ubudasa mu gutanga serivisi(Service Delivery) biri mu nshingano zihariye z’IBY’IWACU hagamijwe gukemura ikibazo cy’imenyekanisha ry’ibikorerwa mu Rwanda.



Biciye by’umwihariko mu gufunika (Packaging) no mu kunoza imitangire ya service (Service Delivery),Ikigo Imena Creative gikora ibijyanye no kwamamaza no kumenyekanisha ibikorwa (products) na serivisi cyateguye imurikabikorwa n’imurikagurisha ryiswe ‘Iby’iwacu Brand Exhibition’

Aganira na INYARWANDA, ku bijyanye n’iryo murikabikorwa  rizatangira tariki ya 27 kugeza tariki ya 30 Nzeli 2017 rikabera muri parikingi y’inyubako y’ubucuruzi ya CHIC mu mujyi wa Kigali,umuyobozi w’IBY’IWACU,Umulisa Fiona Cécile yatangaje ko imurikabikorwa n’imurikagurisha bagiye kwitabira rigiye gufata iya mbere mu bijyanye no kumenyekanisha amazina y’ibicuruzwa na serivisi rikanahuza abaguzi n’abagurisha hagamijwe kuzamura abaguzi n’abagurisha, kandi ko rizajya riba buri mwaka.Yagize ati:

Ni imurikabikorwa ryo kumenyekanisha amazina y’ibicuruzwa na serivisi zitangwa n’ibyo bigo kugira ngo izina ry’igikorwa cyangwa serivisi rirusheho kugira agaciro no kumenyekana kw’isoko ry’umurimo, kikaba ari igikorwa cy’indashyikirwa mu kuzana impinduka mu bikorerwa mu Rwanda ndetse no ku zindi serivisi zikorerwa mu Rwanda hagamijwe iterambere rirambye.

Umulisa Fiona Cécile yakomeje avuga ko muri iyo minsi ine(4) hazibandwa ku bijyanye no kugaragariza abantu ko gufunika mu buryo bwiza (packaging) usanga ari byo bituma ikintu gikundwa cyangwa se ntigikundwe haba mu Rwanda no ku isoko mpuzamahanga ndetse ko uburyo ugurisha nabwo ari ingenzi mu kureshya abaguzi. Yagize ati:

Iby’iwacu Brand Exhibition’ na none ni inzira yo gutuma abafatanyabikorwa b’IBY’IWACU bamenyekanisha ibyo bakora, aho bahurira n’abaguzi b’ibyo bagurisha bityo bakagura isoko bagamije kugurishaho (expanding their target market) ni naho bahurira n’abandi bacuruzi,bakigiranaho mu kunoza Gufunika (Packaging) no kunoza serivisi (quality in service delivery)

Iby'Iwacu

Umulisa Fiona Cécile uyobora IBY'IWACU

Umulisa Fiona Cécile avuga ko IBY'IWACU atari iri murikabikorwa gusa bazakora, kuko bifashishije iri zina bazazana‘Impinduka mu bucuruzi’, ‘Impact Trough Business’ byose bigamije kuruhushaho kumenyekanisha isura nziza y’u Rwanda n’ibihakorerwa haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga. Yakomeje avuga ko ibindi bikorwa bizakorwa vuba harimo IBY’IWACU AWARDS N’IBY’IWACU TOUR AND CAMPAIGN.

Kugeza ubu ibigo bisaga 15 ni byo bizitabira imurikabikorwa ryiswe’ Iby’Iwacu Brand Exhibition 2017’ hakaba harimo ibigo bitunganya ibikomoka ku buhinzi, ibigo by’ikoranabuhanga,ibigo bikora ibikoresho by’amasuku,ubuki,imitobe,n’ibigo by’ubudozi ndeste n’ubukorikori. Kuba batangiranye n’ibigo bisaga 15, Umulisa avuga ko byatewe cyane nuko  igikorwa kigitangira, gusa yemeza ko umubare uzagenda wiyongera uko imyaka izagenda iza. Yagize ati:

Nta mwana uvuka ngo ahite yuzura ingobyi, ubu dutangiye urugendo rwacu rwo gukangurira abamurika kwita ku buryo bapfunyikamo, uburyo bamenyekanisha amazina y’ibicuruzwa byabo ndetse no kwita ku mitangire ya serivisi muri rusange,by’umwihariko gukangurira abanyarwanda kugura ibikorerwa mu Rwanda no gukundisha amahanga Iby’Iwacu.

Ubuyobozi bwa  IBY’IWACU buvuga kandi ko bugiye gufasha ibigo bitandukanye kuva ku rwego rumwe bikagera ku rundi binyuze mu gufasha kumenyekanisha no kugaragaza ibyo bakora kw’isoko ry’umurimo ryaba iry’Iwacu ndetse n’isoko mpuzamahanga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND