Kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kamena 2017, abayobozi ba Airtel Rwanda bakoreye umuganda rusange mu karere ka Kayonza, bubakira inzu nshya umuturage utishoboye witwa Eugene Murasira w’imyaka 59.
Airtel Rwanda yafashije umuturage ukennye witwa Eugene Murasira w’imyaka 59 utuye mu kagari ka Mburabuturo, umurenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza. Uyu musaza yishimiye igikorwa cy'urukundo yakorewe na Airtel, kuko yabaga mu nzu ishaje abanamo n’abantu 11, Airtel ikaba yamufashije ikamwubakira indi nzu nshya. Yavuze ko yishimye cyane dore ko ngo nta bushobozi yari afite bwo kuziyubakira inzu igezweho.
Umuyobozi wa Airtel Rwanda Micheal Adjei yabanje gushimira abaturage bitabiriye icyo gikorwa cy’umuganda kugira ngo bateze imbere ako gace. Yabwiye abaturage bari muri icyo gikorwa cy'umuganda ko yabazaniye inkunga y’ibikoresho by’ishuri ku banyeshuri babo mu guteza imbere uburezi. Hanatanzwe inkunga y’amabati 100 azubakishwa ishuri ndetse n’ubwiherero ku baturage bakennye mu rwego rwo kunoza isuku muri Kayonza.
Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza, Jean Damascene Harerimana yabwiye itangazamakuru ko ashimishijwe cyane n’igikorwa Airtel yakoze cy’umuganda no gutanga ibikoresho by’isuku. Yagarutse ku muturage wubakiwe inzu, avuga ko bari baramwemereye kuzamwubakira nk’Akarere ka Kayonza, ashimira Airtel Rwanda kuba yamwubakiye. Yahamagariye abaturage kwitabira isuku no kuzitabira amatora ateganyijwe imbere y’umukuru w’igihugu.
Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, Mporanyi Théobald, uvuka ku kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi mu Ntara y'Iburengerazuba ni umwe mu bari muri iki gikorwa cy’umuganda. Mu ijambo rye yabanje kubaha intashyo za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’intashyo ziturutse mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda. Yongeye ashimira Airtel Rwanda ku kugufasha abaturage batishoboye bo mu karere ka Kayonza. Yaboneyeho gusaba abaturage ba Kayonza kugura Simukadi ya Airtel.
REBA AMAFOTO Y'IKI GIKORWA
Hano bari mu gikorwa cy'umuganda
Michale Adjei umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda
Eugene Murasira w’imyaka 59 wubakiwe na Airtel Rwanda
Nyuma y'umuganda bakoze inama
Uhereye ibumoso: Michael Adjei, Depite Mporanyi Theobald na Visi Meya Jean Damascene Harerimana
Depite Mporanyi Theobald
Michael Adjei umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda
Hatanzwe amabati 100
Ibikoresho by'ishuri
Visi Meya Jean Damascene Harerimana
AMAFOTO: Iradukunda Desanjo
TANGA IGITECYEREZO