RFL
Kigali

Kaymu irakataje mu kuzamura ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu bucuruzi

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:16/02/2015 20:27
0


Ikoreshwa rya Internet mu Rwanda rigenda ritera imbere uko iminsi igera ishira ari nako abenshi barushaho kuri koresha munzira yo kwivana mu bukene.



Umuyobozi wa Kaymu Rwanda Mr Alvin Katto avauga ko Ubucuruzi bukoreshejwe ikoranabuhanga bufasha mu iterambere ry’igihugu rya buri munsi ariko cyane cyane mu kugabanya ubushomeri mu rubyiruko.

Urubyiruko rwinshi muri ibi bihe ruba rufite inzozi zo gukora ishoramari ku giti cyabo,ariko benshi uasnga bagaruka ku kibazo kimwe cy’uko bigoye kubona igishoro,ariko Kaymu ikaba ibasha korohereza abashaka gukora ubucuruzi kuko bidasaba byinshi kuko iduka uzafungura rizaba riri kumurongo wa Internet kandi akaba ari ubuntu gutangira gukorana nabo.

Ubu bucuruzi rero bukaba bwizewe dore ko bigaragara ko mu minsi iza abakoresha Internet bazagenda biyongera mu Rwanda ndetse buri muturarwanda wese akazajya abasha kubona ibicuruzwa biri hirya no hirya ku isoko atabanje guhaguruka ngo azenguruka abaririza.

Babou ufite iduka ryitwa Super shop,akaba avuga uburyo gukorana na Kaymu byazamuye ubucuruzi bwe ku buryo bugaragara.

Natangiye gukorera ubucuruzi bwanjye bwa mbere kuri Internet mbifashijwemo na Kaymu,aho nkoresha Smart phone yanjye nkabasha kubona umuntu wanguriye ndetse na Address ye ndetse nicyo yifuza mu iduka ryanjye,ibi byamfashije kunguka abandi baguzi mu gihugu hose mu gihe mbere nagurirwaga n’abatuye aho nkorera gusa.’’

Babou yemeza ko byamugejeje ku rwego rushimishije kandi nta mafaranga abishyizemo.

Mbere siniyumvishaga ko nshobora gucuruza nubwo iduka ryanjye rifunze nkoresheje telephone ngendanwa!”

Ukwakira  2013 nibwo Kaymu Rwanda yatangiye gukorera mu Rwanda,ubu ikaba yarahuguye abacuruzi basaga 1300 uburyo bwo gukorera ubucuruzi bwabo kuri internet ndetse ikaba ifite gahunda yo guhugura urubyiruko uko rwakwihagira imirimo ruhereye mu gukorana na www.Kaymu.rw






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND