RFL
Kigali

Karongi: Bbox yishyuriye abantu 100 ubwisungane mu kwivuza inaremera umukecuru w’incike

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:30/06/2017 19:26
2


Sosiyete isanzwe ikwirakwiza amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba Bbox, yishyuriye ubwisungane mu kwivuza imiryango 32 igizwe n’abantu 100 b'i Rubengera mu karere ka Karongi, inaremera umukecuru w’incike imugenera ibikoresho bihwanye n’asaga 1,130.000frw.



Kuri uyu wa kane nibwo abakozi n’abayobozi ba Bbox bari bateraniye i Rubengera mu karere ka Karongi mu muhango wo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza ndetse no kuremera umukecuru w’incike. Ni umuhango witabiriwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Karongi ndetse n’ubw’umurenge wa Rubengera.

Umuyobozi wa Bbox mu Rwanda, Monique Keza yavuze ko nubwo Bbox ari sosiyete y’ubucuruzi nabo bumva ko ari inshingano zabo kugira uruhare mu iterambere ry’abaturarwanda.

Bbox isanzwe ikwirakwiza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, kuri ubu imaze gucanira abagera ku bihumbi mirongo itatu na bibiri na maganatanu(32,500)ikaba ifite intego yo gucanira abagera ku bihumbi mirongo itanu n’umunani (58,000)muri uyu mwaka mu Rwanda.

Bbox yatangiriye mu Bwongereza, ikorera mu bihugu bine (Ubwongereza, Ubushinwa, Kenya ndetse n’u Rwanda)ikicaro cyayo kikaba kibarizwa i Kigali mu Rwanda.

Bbox

Ibyishimo byari byose ku baturage

Bbox

Bbox

Niyitegeka Gratien uzwi nka Seburikoko akaba ambasaderi wa Bbox aganiriza abaturage b'i Rubengera

Bbox

Mukantabana Joyeuse waremewe na Bbox

Bbox

Monique Keza, umuyobozi wa Bbox mu Rwanda aganiriza abaturage

Bbox

 Sagahutu Baptiste wari uhagarariye umuyobozi w'akarere muri uyu muhango,mu ijambo rye yagaragaje gushimira cyane Bbox ko ari abafatanyabikorwa beza mw'iterambere rya Karongi

Bbox

Bamwe mu baturage bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza

Bbox

Ni umuhango witabiriwe n'inzego z'umutekano

Bbox

Bbox

Bafata ifoto y'urwibutso

Bbox

Abakozi n'abayobozi ba Bbox basura Mukantabana Joyeuse baremeye

Bbox

Bbox

Iyi nzu Mukantaba Joyeuse yayubakiwe na FARG,Bbox imuha ibikoresho by'ibanze bingana na 1130.000frw

Bbox

Bbox

Bbox

Bimwe mu bikoresho byahawe Mukantabana

 Bbox

Mu nzu kwa Mukantabana

Bbox

Amafoto:Lewis IHORINDEBA

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • didie6 years ago
    BBOXX irakataje mwiterambere ryabana bu Rwanda, rwose nikomerezaho kuburyo vision 2020 tuzayinjiramo twese twaravuye ku gatadowa
  • john6 years ago
    harakabaho BBOXX ikomezaho ivane abatura Rwanda ku gatadowa





Inyarwanda BACKGROUND