Sosiyete isanzwe ikwirakwiza amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba Bbox, yishyuriye ubwisungane mu kwivuza imiryango 32 igizwe n’abantu 100 b'i Rubengera mu karere ka Karongi, inaremera umukecuru w’incike imugenera ibikoresho bihwanye n’asaga 1,130.000frw.
Kuri uyu wa kane nibwo abakozi n’abayobozi ba Bbox bari bateraniye i Rubengera mu karere ka Karongi mu muhango wo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza ndetse no kuremera umukecuru w’incike. Ni umuhango witabiriwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Karongi ndetse n’ubw’umurenge wa Rubengera.
Umuyobozi wa Bbox mu Rwanda, Monique Keza yavuze ko nubwo Bbox ari sosiyete y’ubucuruzi nabo bumva ko ari inshingano zabo kugira uruhare mu iterambere ry’abaturarwanda.
Bbox isanzwe ikwirakwiza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, kuri ubu imaze gucanira abagera ku bihumbi mirongo itatu na bibiri na maganatanu(32,500)ikaba ifite intego yo gucanira abagera ku bihumbi mirongo itanu n’umunani (58,000)muri uyu mwaka mu Rwanda.
Bbox yatangiriye mu Bwongereza, ikorera mu bihugu bine (Ubwongereza, Ubushinwa, Kenya ndetse n’u Rwanda)ikicaro cyayo kikaba kibarizwa i Kigali mu Rwanda.
Ibyishimo byari byose ku baturage
Niyitegeka Gratien uzwi nka Seburikoko akaba ambasaderi wa Bbox aganiriza abaturage b'i Rubengera
Mukantabana Joyeuse waremewe na Bbox
Monique Keza, umuyobozi wa Bbox mu Rwanda aganiriza abaturage
Sagahutu Baptiste wari uhagarariye umuyobozi w'akarere muri uyu muhango,mu ijambo rye yagaragaje gushimira cyane Bbox ko ari abafatanyabikorwa beza mw'iterambere rya Karongi
Bamwe mu baturage bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza
Ni umuhango witabiriwe n'inzego z'umutekano
Bafata ifoto y'urwibutso
Abakozi n'abayobozi ba Bbox basura Mukantabana Joyeuse baremeye
Iyi nzu Mukantaba Joyeuse yayubakiwe na FARG,Bbox imuha ibikoresho by'ibanze bingana na 1130.000frw
Bimwe mu bikoresho byahawe Mukantabana
Mu nzu kwa Mukantabana
Amafoto:Lewis IHORINDEBA
TANGA IGITECYEREZO