Kaminuza y’amahoteli n’ubukerarugendo RTUC yishimiye kwifuriza nyakubahwa Perezida wa Repubulika n’umuryango we, Minisitiri w’intebe n’abaminisitiri bose, abagize inteko ishingamategeko y’u Rwanda, Ingabo, Polisi n’abanyarwanda bose muri rusange Noheli Nziza n’umwaka mushya muhire wa 2015.
Mu izina ry’ubuyobozi, abakozi ndetse n’abanyeshuri b’iyi Kaminuza, Bwana Callixte Kabera akaba ari umuyobozi mukuru w'iyi kaminuza, yagize ati: “RTUC ni ishuri ry’abanyarwanda, rikunda kandi rikorera abanyarwanda. Muri ibi bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka, ni igihe kidasanzwe cyo kwishimirwa mubyo umuntu aba yaragezeho mu gihe cy’umwaka wose. Nka RTUC dufashe umwanya twifuriza nyakubahwa Perezida wa Repubulika n’umuryango we, Minisitiri w’intebe n’abaminisitiri bose, abagize inteko ishingamategeko y’u Rwanda, Ingabo, Polisi n’abanyarwanda bose muri rusange Noheli Nziza n’umwaka mushya muhire wa 2015 uzababere umwaka w’ibyishimo no kwesa imihigo.”
Kaminuza ya RTUC yatangiye mu mwaka wa 2006 batangira batanga amasomo y’igihe gitoya(Short Courses). Mu mwaka wa 2008 nibwo yabaye Kaminuza . RTUC ifite umwihariko mu gutanga ubumenyi mu bigendanye n’amahoteri, ubukerarugendo, ndetse n’Ikoranabuhanga .
Uretse abanyarwanda bagana iri shuri, abanyeshyuri baturuka mu bihugu byo muri Afrika y’iburasirazuba baje kuhavoma ubumenyi bunyuranye. Twavuga abaturuka muri Kenya, Uganda, Tanzaniya ndetse n ‘Uburundi. Kuri ibi bihugu hiyongeraho abanyeshuri baturuka mu bihugu nka Sudani ndetse na Repuburika iharanira demukarasi ya Congo.
Kugeza ubu iyi kaminuza imaze gutanga impamyabumenyi ndetse n’impamyabushobozi ku banyeshuri 1988 mu mashami anyuranye nka :Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga, Icungamutungo n’ayandi anyuranye. Tubibutse ko kubifuza gutangira amasomo yabo muri iyi kaminuza kwiyandikisha bikomeje, naho umwaka w'amashuri ukazatangira tariki 19/01/2014.
R.Christophe
TANGA IGITECYEREZO