RFL
Kigali

Jumia Market yamaze impungenge abibwiraga ko gucuruza no kugurira kuri Interineti ari iby’ababishoboye gusa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/11/2016 12:46
0


Kuki abantu benshi bumvako ko kugura ibintu online ari iby'abishoboye gusa? ibi ni nko kuvuga ngo Whtasapp na Facebook ni iby'abishoboye gusa! Ntabwo ari byo kuko akenshi internet cyangwa imbuga (websites) ziriho ubu nyinshi zakozwe kugira ngo amakuru n'ibindi byorohe kumenywa na buri wese.



Waba wishoboye cyangwa uciriritse, igihe ufite internet uba ufite amahirwe menshi yo kumenya ibibera kw'isi hose! Ni na yo mpamvu ishoramari mu gukwirakwiza internet mu Rwanda ari ryiza kuri twese. Urubuga (website) by’umwihariko nshaka kubabwiraho uyu munsi ni Jumia Market. Jumia Market niyo yahoze yitwa Kaymu mwahoze mubona ku mbuga nyinshi mwagiye musura. ubu Jumia Market ni urubuga rw’abantu bose. Uti Gute?

Icya mbere ni uko ari isoko (market) rikorera online. Muri kigali hari amasoko menshi atandukanye, urugero nk'isoko rya Kimironko, isoko ryo mu mujyi wa Kigali, isoko rya Gisozi n'ayandi masoko menshi ari hirya no hino muri kigali kandi afite ibicuruzwa bitandukanye ndetse agurirwaho n'abantu benshi batandukanye. Ariko ikintu kimwe ayo masoko yose atandukaniyeho ni ubwishyu abayakoreramo batanga kugira ngo bayacururizemo!

Kuri Jumia Market, abantu bose bishyura igiciro kimwe! Ariko ibaze isoko aho abantu bose bishyura igiciro kimwe ari ufite iduka rirnini ririmo ibintu byinshi cyangwa ufite iduka rito ririmo ibintu bike. Ku masoko asanzwe ibi ntibyakunda!! Uko ushaka kugurisha ibintu byinshi niko ukenera ahantu hanini ho gukorera ninako wishyura amafaranga yo gukodesha menshi.

Ariko ku isoko riri online ibi byose ntabwo bibaho. Kuri Jumia Market icyo ukenera ni internet gusa. Igihe ufite internet, gufungura iduka ryawe online ni ubuntu. Nta kwishyura ubukode cyangwa ibindi bikoresho byo mw'iduka biba bikenewe. Igisabwa gusa ni email y'umucuruzi na numero ya telefone ubundi ukaba wifitiye iduka ryawe online.Ubu noneho wakwibaza uti "Kuri iyi si ntakintu cy'ubuntu kibaho". Nibyo koko ntiwibeshye.

Jumia Market bakwishyuza amafaranga make igihe ibicuruzwa byawe byaguzwe  hakoreshejwe urubuga rwabo ndetse bikagezwa no ku muguzi neza. Jumia Market ibona amafaranga ari uko umucuruzi yabonye amafaranga, kuburyo ntawubangamira undi kumpande zombi. Noneho ibaze ko muri uku kwezi k' Ugushyingo n'ukuboza, Jumia Market itazajya yishyuza abacuruzi mu gihe bagurishirije ku rubuga rwabo. Icyo bisaba n'ugufungura konti kuri Jumia Market ubundi mugacuruza mutavunitse. Mushobora no kugurisha terefone zakoreshejwe mwifashishije uru rubuga. Ibi akaba ari ibyiza bya internet n'akamaro igirira buri muntu.

Online Market

Bamwe mu bari gusoma iyi nkuru mushobora kuba nta kintu mufite cyo kugurisha arko nkuko mubizi mu isoko ntihabamo abacuruzi gusa habamo n'abaguzi, nicyo kimwe no kuri Jumia Market. Icyo Jumia Market itandukaniyeho nandi masoko akorera online nuko umuguzi ahobora kwishyura igihe ibyo yaguze bimugezeho. Ntabwo hakenerwa amakarita yo muri bank akoreshwa mu kwishyura nka Visa Card cg Master card.

Niba ufite amafaranga ushaka kugura ikintu icyari cyo cyose ujya ku rubuga rwa Jumia Market bakakikugeza aho uherereye bitarenze amasaha 24. Bityo bigatuma ukoresha igihe cyawe neza kandi ugahaha ku giciro kiza kuko Jumia Market iba yarabibafashijemo. Iyo muguze nk'ishati cyangwa se ikanzu hanyuma ntibibakwire icyo gihe bisubizwayo, bakabazanira ibibakwira neza nyuma mukishyura transport incuro imwe gusa. Muri ibi bihe iminsi mikuru yegereje, Jumia Market yagabanije ibiciro ku bicuruzwa byinshi!

Muri izi mpera z'umwaka nabashishikariza guhaha mukoresheje Jumia Market. Reka twikuremo ko kugura no gucuruza online ari iby'abantu bamwe na bamwe. Niba wifuza gutangira kugurisha ku rubuga rwabo, wakwiyandikisha ubundi ntucikanwe n'amahirwe yo kugurisha neza muri uku gushyingo n'ukuboza! Muramutse mukeneye ubufasha mwabahamagara kuri telefone zabo 0784365917 / 072521962 cg mukabasura aho bakorera ku muhima munzu ya TIGO. Niba usanzwe ugurisha kuri Facebook wabasha no gushyira ibicuruzwa byawe kuri Jumia Market ku buntu. Muramutse mushidikanya kugura online, hari uburyo bwiza bwo kwishyura aruko ibyo mwaguze bibagezeho.

KANDA HANO UREBE BIMWE MU BICURUZWA BIRI KURI IRI SOKO

Ndabizeza ko mutazatengurwa nuru rubuga! Narangiza mbabwira ko kandi muri iyi minsi bagabanije ibiciro, bafite promotion nziza cyane mu minsi iri imbere guhera tariki 28-Ugushyingo kugeza kuri tariki 2-ukuboza! Ikindi nakongera nuko babafitiye promotion z'akataraboneka mu minsi iri imbere. Ibindi muzagenda mubimenyeshwa. Ubu mwasura urubuga rwabo mukabasha guhaha mudahenzwe kuko bagabanije ibiciro.

Online Market

KANDA HANO UREBE BIMWE MU BICURUZWA BIRI KURI IRI SOKO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND