RFL
Kigali

Jumia Food yashyizeho igorora abakiriya bayo izana uburyo bwo kugeza amafunguro mu minota 40 gusa

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:16/03/2018 17:54
2


Iterambere mu ikoranabuhanga riri kugenda rirushaho gufata intera ndetse rikanakoreshwa mu bucuruzi no korohereza abantu kubona ibyo bifuza mu gihe gito nk’uko Jumia Food yarushijeho gushyira igorora abakoresha serivise zayo.



Ni igikorwa bise #JumiaFood40. Ubwo batangarizaga abakiriya ba Jumia Food ku mugaragaro ko mu mujyi wa Kigali aho waba uri hose bitazongera gufata umwanya munini w’isaha cyangwa amasaha abiri ahubwo mu minota 40 gusa ibyo kurya byatumijwe n’umukiriya bizajya biba bimugezeho.

Jumia

Abakiriya batumizaga amafunguro binyuze kuri Jumia bashyizwe igorora

Umuyobozi uhagarariye Jumia Food mu Rwanda, Albert Munyabugingo yatangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com imikorere ya Jumia Food. Yagize ati:“Jumia Food ni urubuga rwa Internet rufasha amarestaurant atandukanye kugaragara kuri internet ndetse rugafasha n’abantu batuye muri uyu mujyi baba bari ku kazi cyangwa bari mu rugo kubona ya restaurant bakunda bakabasha gutumiza amafunguro kandi akabageraho aho baba baherereye.”

Jumia

Albert Munyabugingo umuyobozi wa Jumia Food mu Rwanda yasobanuye byinshi ku bikorwa byabo

Jumia Food ifitanye imikoranire n’amarestaurant agera kuri 80 mu mujyi wa Kigali, aho bayashyira kuri internet bigafasha abakiriya gutumiza amafunguro muri restaurant bakunda maze Jumia ikabibagezaho aho baherereye. Yakomeje akuraho urujijo ku batekereza ko jumia Food yaba ari restaurant ubwayo avuga ko atari yo ndetse batanateganya kuba yo ahubwo bafasha ama restaurant kumenyekana no kugeza amafunguro yabo ku bakiriya.

Muri iyi Campaign batangije ya Jumia Food 40 ibijyanye n’iyi gahunda nshya muri Jumia Food nk’uko Albert yakomeje abidutangariza ni uko uko borohereje cyane abakiriya babo “Mbere byafatanga umwanya muremure kugira ngo tugeze amafunguro ku bakiriya, ubu bizajya bifata iminota mirongo ine gusa (40). Ikindi kirenzeho ni uko mbere umukiriya yishyuraga amafaranga y’amafunguro akarenzaho andi igihumbi y’uko tumushyiriye ibyo kurya. Ubu umuntu wegereye restaurant mu kilometer kimwe ntago tuzajya tumwishyuza ayo 1000 Rwf azajya yishyura amafunguro gusa…”

Jumia

Jumia Food yashyizeho uburyo bwo kujya bageza amafunguro ku bakiriya mu minota itarenze 40

Jumia Food ntiragira gahumda yo gukorera mu zindi ntara kukop akenshi usanga ibyo bafite bigaragara kuri Menu, hari ubwo usanga bitari muri iyo restaurant ahubwo bari kubafasha kujya bakora ku buryo ibyanditse ko Bihari koko biba Bihari cyane ko umukiriya atatumiza ibyo kurya ngo umubwire ko nta Bihari kandi abibona byanditse.

AMAFOTO:

Jumia

Jumia

Habaye amarushanwa yo gukora Salade

Jumia

Uwatsinze amarushanwa yo gukora Salade yahawe itike y'amafaranga 15000 azakoresha atumiza amafunguro akoresheje Jumia Food

Jumia

Jumia

Jumia

Habaye amarushanwa yo gukora Pizza

Jumia

Jumia

Uwatsinze amarushanwa ya Pizza yahawe itike y'amafaranga 15000 azakoresha atumiza amafunguro muri Jumia

Jumia

Jumia

Amafoto: Iradukunda Desanjo_Inyarwanda Ltd.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Joseph D'Alembert6 years ago
    That’s not true today I made an order and they took one hour
  • Mugisha elysee5 years ago
    Iyigahunda ninzizacyane





Inyarwanda BACKGROUND