RFL
Kigali

JICA yafatanyije na Think About Education Rwanda mu gutangiza iserukiramuco rya Undo-kai-AMAFOTO

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:9/10/2017 19:57
0


Think about Education in Rwanda ni umushinga uterwa inkunga na JICA, ugamije kongerera ubumenyi abarimu bigisha imibare mu mashuri abanza, kuri uyu wa mbere bakaba batangije iserukiramuco rya undo-kai rizazamura abana mu by’imyitozo ngororamubiri ndetse no gukorera mu matsinda, iri serukiramuco ryabereye mu ishuri Umuco Mwiza.



Iri serukiramuco ryahujwe n’uko uyu munsi mu Buyapani ari umunsi w’ikiruhuko wahariwe siporo (Japanese Sports Day), rikaba ryitabiriwe na ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda Takayuki Miyashita, umuyobozi wa JICA mu Rwanda Hiyoruki Takada ndetse n’abahagarariye Umurenge wa Kimironko n’akarere ka Gasabo. Iri serukiramuco ryari ririmo abana bato biga mu shuri y’incuke n’abanza bakora ibikorwa bitandukanye bya siporo n’imyidagaduro.

JICA

Abana bashimishije abitabiriye iri serukiramuco

Hanatashwe kandi ukubuga cy’umupira Towari Marie Louise Kambenga washize Umuco Mwiza School yari yaremerewe na Yuki Okamoto, umujyanama wa perezida wa JICA, uyu yamwemereye 5000$ ndetse amufasha kwaka inkunga muri NTT Docomo, kompanyi nini kurusha izindi y’itumanaho mu Buyapani. Iyi kompanyi yemereye Umuco Mwiza School 23000$ hubakwa ikibuga cy’umupira.

JICA

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda Takayuki Miyashita yashimiye cyane iki gikorwa yizera ko abana bazunguka byinshi cyane cyane kubera iki kibuga cy’umupira. Abahagarariye akarere Gasabo n’umurenge wa Kimironko Umuco Mwiza School iherereyemo bashimiye iki gikorwa cy’indashyikirwa cyo kubakira abana ikibuga ndetse bizeza aba baterankunga ko bazafatanya n’ishuri kurinda neza iki kibuga bahawe kizafasha abana.

JICA

JICA

Marie Louise aganiriza abana

JICA

Umuyobozi wa JICA yiruka hamwe n'umwana wo mu mashuri abanza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND