RFL
Kigali

Jean Luc Habimana yatemberejwe mu ndege ku itike ya TECNO kubera ubuhanga bwe mu gufotora-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/08/2016 17:20
8


Umusore witwa Habimana Jean Luc w’imyaka 21 y’amavuko uvuka i Kayonza mu ntara y’Iburasirazuba, kuri uyu wa mbere tariki 8 Kanama 2016 kuva isaa Sita n’igice z’amanywa yatemberejwe mu ndege ku itike ya TECNO yirira umunyenga aboneraho no kugenda afotora y'ahantu hatandukanye.



Jean Luc Habimana yabwiye Inyarwanda.com ko byari byiza cyane ubwo yari muri kajugujugu yirebera ubwiza bw’umujyi wa Kigali. Uyu musore yatubwiye ko bahagurukiye i Kanombe, bakanyura mu Busanza bakagana mu Bugesera bakaza no kunyura mu bindi bice byose bigize inkengero z’umujyi wa Kigali. Arashimira cyane TECNO Mobile na Afrifame Pictures kuko bamuhaye amahirwe yo kwibonera ubwiza bw'u Rwanda na cyane ko ngo iyo uri mu ndege aribwo ububona neza.

Kuri we avuga ko atangiye gukabya inzozi mu bijyanye n’impano n’ubuhanga afite mu gufotora dore ko yatemberejwe mu ndege nyuma yo gutsinda irushanwa ryateguwe na TECNO na AFRIFAME Pictures, ifoto ye yafotoye ikaba imwe mu zakunzwe cyane, ikamuhesha amahirwe yo guhabwa terefone igezweho ya Camon C 9 ndetse agahabwa n’amahirwe yo kurya umunyenga muri kajugujugu.

Jean Luc Habimana

Iyi niyo foto Jean Luc Habimana yafotoye imuhesha amahirwe yo kurya umunyenga muri kajugujugu

Jean Luc Habimana

Jean Luc yiteguye kurya umunyenga

Jean Luc Habimana

Yagendeye muri kajugujugu yihera amaso ibyiza by'u Rwanda

REBA AMWE MU MAFOTO JEAN LUC YAFOTOYE ARI MU NDEGE

Jean Luc HabimanaTecno Mobile

Jean Luc Habimana

Jean Luc Habimana

Jean Luc HabimanaJean Luc Habimana

Jean Luc Habimana

Nkuko Jean Luc Habimana yabitangarije Inyarwanda, si ubwa mbere atsinze mu irushanwa ryo gufotora kuko umwaka ushize wa 2015  yatsinze irushanwa mpuzamahanga ryo gufotora ryateguwe n'umuryango w'ubumwe bw'Uburayi (Union Europeenne) rikabera mu Bubiligi. Ifoto ye byaje kurangira ibaye iya mbere muri Afrika yose, iba ni imwe mu mafoto 9 ya mbere ku isi. Icyo gihe yagiye kumurika ifoto ye muri imwe nama zikomeye ku isi ndetse atahana n'igihembo gikomeye cyamufashije gutera imbere mu gufotora.

Jean Luc Habimana

Jean Luc Habimana

Hano Jean Luc Habimana yari mu Bubiligi ubwo yashyikirizwaga igihembo yatsindiye umwaka ushize






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bagwaneza7 years ago
    U made it ma boy jean luc
  • Derrick 7 years ago
    Congs Jean luc nahandi uzahagera keep it up.
  • theo7 years ago
    yup kayonza yacu oyeeeee komeza wamamare bro knd wamamaze akarere uvukamo ndetse nigihugu cyawe
  • Ange 7 years ago
    Congz Jean Luc. Proud of U
  • Yellow7 years ago
    Komeza utsinde musore.
  • 7 years ago
    go young boy! as Jesus needs you even the world need you! keep it up! the sky is the limit! all the best to you!
  • Didi7 years ago
    Byiza cyane Jean LUC. Courage
  • wawundi7 years ago
    komerezaho musaza





Inyarwanda BACKGROUND