RFL
Kigali

Itel Mobile yakuzaniye Smartphone yitwa P32 ibika umuriro iminsi 3 yose uyikoresha!

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/08/2018 11:54
2


Si buri muntu wabasha kugura smartphone ya 200,000Frw cyangwa arenze. Mu gihe ufite amafaranga macye wihangayika ngo wihebe ko utatunga smartphone igezweho! Itel igufitiye smartphone yitwa P32 yujuje byose ukeneye kandi iri ku giciro cyoroheye abakiriya.



Itel Mobile iri muri kompanyi zikunzwe mu zicuruza telephone muri Afurika aho mu gihembwe cya 3 cy’umwaka wa 2017 ariyo yabashije gucuruza telephone nyinshi muri Afruka. Itel irizeza abakiriya bayo gukomeza kubagezaho telephone nziza kandi ziri ku giciro kiboroheye.

Itel Mobile Rwanda

Ku mafaranga 75,000Frw, Itel P32 iri muri telephone za mbere zihendutse ugereranyije n’ibyiza byinshi ifite. Mu ikoranabuhanga rigezweho, Itel P32 ni telephone ifunguzwa urutoki aho uba wizeye umutekano, umubyimba wa 8.8mm uyiha kuba smartphone igaragara neza igihe uyifite.

BATTERY IMARANA UMURIRO IMINSI 3 YOSE

Gutunga telephone ihora igutenguha mu gihe uba ukiyikoresha igahita ishiramo umuriro bituma ubihirwa n’umunsi wawe. Itel P32 yaje kukuruhura kwirirwa utwaye charger aho ugiye hose! Mu buryo bw’umwimerere kandi butekanye, P32 ifite battery yihagije mu kubika umuriro kuko ifite 4000mAh! Ibi biguha kuyikoresha iminsi 3 utiriwe wongeramo undi muriro.

Itel Mobile Rwanda

Itel P32 ifite Battery ya 4000mAh ibika umuriro mu minsi itatu

IMIKORERE YIHUSE

Usibye ubwiza bugaragarira ku maso mu gihe ufite Itel P32, iyi telephone ikoranye Processor ya Quad-Core 1.3GHz ifashwa na 1GB RAM ndetse n’ububiko bwa 8GB biyiha kwihutisha ibyo uyisabye ukabibona mu gihe gito cyane. Ikindi giha iyi smartphone ubudasa ni Android igezweho ya 8.1 Oreo.

Itel Mobile Rwanda

Nizzo yifata selfie akoresheje Itel P32

ABAKUNZI B’AMAFOTO NAMWE MURAHISHIWE.

Itel P32 ifite camera 2 z’inyuma zikorana ngo ubashe gufata ifoto y’umwimerere. Ifite kandi camera y’imbere ku bakunda selfie. Nta mpungenge rwose kuko no mu gihe hari umwijima nabwo ubasha gufotora kuko P32 ifite umurabyo imbere n’inyuma. Iyi telefone urayibona mu mabara atandukanye wihitiremo bitewe n'iryo ukunda. Itel P32 iraboneka mu maduka ya Itel mu gihugu hose.

Itel Mobile Rwanda

Itel P32 iri mu mabara atandukanye

Itel Mobile Rwanda

Itel P32 ifite Youtube Go iguha byinshi utabonaga ku zindi telephone

Itel Mobile Rwanda

Dj Ira yishimira gukoresha Itel P32

Ibindi bisobanuro wasura imbuga nkoranyambaga za Itel Rwanda kuri Facebook na Instagram.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Lemy5 years ago
    75.000
  • van5 years ago
    nibyo rwose ndayifite naguze muri itel city plazza nayikundishije nincuti zange nyinshi zayiguze.gusa mubadusabire bacuruze accessory zazo nka chargeur écouteur kurugande nkange barabyibye nifuza ibindi byayo.murakoze ni ngabire





Inyarwanda BACKGROUND