RFL
Kigali

Sosiyete y'ubwishingizi ‘Phoenix Insurance’ yahinduye izina n’ibirango yitwa ‘MUA’-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/10/2018 22:26
0


Kuri uyu wa 09 Ukwakira 2018 sosiyete y'Ubwishingizi ikorera mu Rwanda yari izwi nka Phoenix Insurance yatangaje ko yahinduye izina n’ibirango. Ubu ‘Phoenix Insurance’ yahawe izina rya MUA bivuze ‘Mauritius Union Assurance’.



MUA [Mauritius Union Assurance] yatangiriye ku isoko ryo mu Mauritius mu 1948. Muri 2014 ni bwo Ubuyobozi bwayo bwafashe umwanzuro wo kurenga imbibi z’inyanja y’Ubuhinde bushora imari no muri Afurika. Yageze mu bihugu nka Tanzania, Uganda, Kenya ndetse n’u Rwanda.

Phoenix yatangiye gukorera mu Rwanda muri 2007, imyaka 11 yari ishize itanga serivisi z’Ubwishingizi ku bakiriya bayo. Mu gihe cyose, Phoenix yagumanye ishema n’isheza ku isoko ry’ibigo bishora imari mu bwishingizi hisinzwe ubunyamwuga.

Umuyobozi wa Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR) wungirije Monique Nsanzabaganwa yavuze ko ari inyungu ikomeye kuba iigo by’ubwishingizi bikomeje gutangira mu Rwanda bikanagura amarembo mu rwego rwo kwifatanya n’ibindi bihugu. Yavuze ko hakiri intambwe yo gutera ariko kuko ibigo by’ubwishingizi ubu bifite 1.7%.

Muri Nzeri 2018 nibwo MUA[Mauritius Union] yemeje ko] itangije izina rishya n’ibirango bishya hagamije gufatanya mu gukomeza kuyoboka icyerekezo bihaye.

MUA, ni ikigo gisanzwe gikorera hirya no hino ku isi nka Afurika y’Uburasirazuba ukagenda ukagera ku nkombe z’inyanja y’Abahinde ; ifite amashami nka : ‘Mauritian brands’, ‘Mauritius union General insurance’, ‘La Prudence life insurance’, ‘Feber Associates’, ‘National Mutual Fund’, ‘ Associated Brokers’ ndetse na ‘Phoenix Assurance’ yabarizwaga muri Afurika y’Uburasirazuba.

Bwana Gaudens Kanamugire Umuyobozi wa MUA Rwanda

Kanamugire yabwiye itangazamakuru ko bahinduye izina bagamije ‘kwagura no kumva neza isoko ry’ishoramari mu bwishingizi,  gushakisha inzira nziza zo gukora ubucuruzi ndetse no gushyiraho ingamba zifasha gukomeza kuba indashyikirwa mu bigo bitanga ubwishingizi'.

Yavuze ko mu gihe bamaze nka ‘Phoenix Assurance’ yishimira ko hari byinshi bagezeho bafatanyije n’abakiriya babo. Yizeye ko guhuza imbaraga na MAU bigiye gutuma baguka mu bikorwa n’imikorere, yaba imbere mu kigo ndetse no ku isoko. Ati « Kuri twe, MUA ni umuryango duhurizamo intumbero n’indangagaciro zacu, twizeye ko, kuba twihurije hamwe bigiye kuduha imbaraga no gukorera hamwe kugira ngo dukomeza gutanga umusaruro mwiza muri Afurika yose muri rusange. »

‘Phoenix insurrance’ ivuga ko ishingiye ku bunyamwuga bagaragaraje mu mikorere yabo mu Rwanda, batewe ishema no guhinduka MUA. Ngo ibi bizafasha gukora neza kurushaho ndetse n’abakiriya bazarushaho kubona ubwishingizi buhamye, haba mu Rwanda ndetse no muri Afurika y’Uburasirazuba.

AMAFOTO:

Abitabiriye uyu muhango banataramiwe

Bertrand Castress Umuyobozi wa MUA aho ifite amashami hose mu bihugu [wambaye karuvati y'Umutuku] yegeranya n'Umuyobozi wa Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR) wungirije Monique Nsanzabaganwa

AMAFOTO: CYIZA EMMANUEL-INYARWANDA.COM







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND