RFL
Kigali

Ishuri wakwigamo ugatangira kubona ifaranga mu mezi 3 gusa ‘Mopas Film School’

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/10/2016 18:21
7


MOPAS Film Academy ni ishuri ry’ inzobere mu kwigisha ibijyanye no gufata no gutunganya amashusho (Camera Operation and Editing) gufotora (photography) ndetse no gufata no gutunganya amajwi (Audio Production) ndetse no gukora Cartoon (Motion Graphics).



Iri shuri riherereye mu mujyi wa Kigali, Sonatube ku muhanda ugana ku Gishushu (KG 600 no 80).  Ni ishuri rifite ibikoresho bigezweho bikoreshwa mu gufata no gutunganya amajwi n'amashusho (video studio,  Audio studio and photography kits) Iri shuri rifite abarimu b’inzobere bafite impamyabumeyi z ikirenga. MOPAS Film Academy ni ishami rya MOPAS Ltd ibica bigacika mu gukora ibyo bita 'live streaming' na za 'film documentaire' ndetse no gufata amashusho y’amanama akomeye ku rwego rw’isi. (Sura urubuga rwabo www.mopas.rw)

MOPAS FILM ACADEMY Ni umwe mu mishinga y’ikigo MOPAS Ltd uje kuziba icyuho kiri mu Rwanda aho hagaragara ko nta bakozi b’umwuga bahari mu bijyanye no gufata amashusho no kuyatunganya aho usanga bikorwa n’abantu baba bashaka umugati gusa ariko badatanga ireme ‘quality’ riri ku rwego mpuzamahanga, ibi bigatuma akazi kenshi kajyanye n’uyu mwuga gatwarwa n’abanyamahanga bava Kenya na Uganda.

MOPAS FILM ACADEMY ni ikigo gikungahaye ku bikoresho byo mu rwego rwo hejuru mu bijyanye no gufata no gutunganya amashusho ndetse n’amajwi harimo camera zifata amashusho ya 4K cyangwa 1080 P. Ni ikigo gifite studio itunganya amajwi n’amashusho ikaba igezweho kuko ifite cameras zifata 'HD' na 'chroma key' zitandukanye  ndetse n’urumuri rukenewe mu gutunganya no gufata amshusho akeye.

Abanyeshuri barangije muri iri shuri babona akazi mu bigo bikomeye

Jean Claude NIYIBIZI uhagarariye iki kigo avuga ko abanyeshuri bazasohoka muri iki kigo bazaba bafite ubumenyi buri ku rwego rwo hejuru ku buryo bazaba barwanirwa n’ ibigo bikenera aba bakozi nka za Televiziyo zitandukanye na za radiyo cyangwa se ibigo byigenga bikenera gukora ubucuruzi no kwamamaza binyuze mu mashusho. Ikidasanzwe muri MOPAS FILM ACADEMY ni uko abanyeshuri barangije abenshi babona akazi muri iki kigo abandi bagakora ama stage (kwimenyereza) mu bigo bitandukanye nka Televiziyo na Radio n'ibindi, abandi bagashinga amakampani nabo bagatangira gukorera ifaranga mu buryo bwihuse.

Ishuri

Umuyobozi mukuru wa MFA, Jean claude Niyibizi ari gukurikina imyitwarire y'abanyeshuri mu kazi

Muri MOPAS FILM Academy, Inyarwanda twaganiriye na Lievain RUCYAHA ushinzwe ibijyanye na 'production' muri MOPAS Ltd atubwira ko abanyeshuri biga muri MOPAS bakora 95% by’amasomo aba ari 'pratique'gusa   ku buryo umunyeshuri asohoka azi gukoresha neza ibikoresho bijyanye no gufata amashusho no kuyatunganya, gufata amajwi no kuyatunganya ndetse no gufata amafoto ashobora kubyara amafaranga.

Lievain yakomeje avuga ko iri shuri ribaye irya mbere mu Rwanda rishobora gutanga ubumeny bukenewe ku isoko mpuzamahanga ku giciro gito kandi mu gihe gito. Yatangarije Inyarwanda.com kandi ko MOPAS FILM ACADEMY iri gutegura imikoranire n’ibigo nka 'NEW YORK FILM ACADEMY' ku buryo abanyeshuri bashobora guhana n’ubumenyi n’abo mu bindi bihugu bityo bigatuma abakora uyu mwuga mu Rwanda bize muri MOPAS bagira ubumenyi buri ku rwego mpuzamahanga.

IRI SHURI RIFITE ABARIMU B’INZOBERE

N’ubwo aya masomo afatwa mu mezi 3  biga camera zo mu rwego rwo hejuru hafatwa amashusho harimo na drone camera, abarimu babyigisha akaba ari abarimu barangije icyiciro cya 2 cya Kaminuza (MA) kandi bafite uburambe mu kazi kuva hejuru y’imyaka 5.

Niba warigeze wifuza  kenshi Kumenya gutunganya Film ,Cartoon n’amajwi , wivunika kuko MOPAS FILM ACADEMY (MFA) ije kugufasha gukabya inzozi mu gihe gito cyane , MOPAS FILM ACADEMY itanga amasomo atandukanye  ariyo:

Film making: Aho biga gufata no gutunganya amashusho mu buryo bugezweho ari bwo 4k na 1080P. Mopas ibafitiye kandi n’amasomo ajyanye no gutunganya umuziki ari yo 'Music Production' Abifuza kumenya gutunganya 'cartoon' nabo MOPAS Film Academy yabazaniye abarimu b’inzobere baturutse mu bihugu bitandukanye ku isi

Amasomo atangwa mu byiciro bikurikira

Kuwa mbere, kuwa kabiri no kuwa kane mu cyongereza ni : Monday , Tuesday  and Thursaday.

Mugitondo ni kuva  09:00 – 12:00 (Kuva saa tatu kugeza saa sita z’amanywa)

Kumanwa   ni  kuva  14:00 – 17:00 (Kuva saa munani kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba)

Nimugoroba ni Kuva  17:30- 20:30  (Kuva saa kumi n’imwe n’igice kugeza saa mbiri n’igice z’ijoro)

MOPAS FILM ACADEMY itanga impamyabushobozi yemewe na WDA  (Certificate) nyuma y'amezi atatu Gusa

Music school

Aha abanyeshuri ba MFA bo mwishami ryo gutunganya amajwi bari mu kazi

Ishuri

Studio ya bo ifite bikoresho bigezweho ndetse n'abarimu b'inzobere

Ishuri

Lievain Rucyaha umuyobozi wungirije muri MOPAS Ltd ari kwigisha abanyeshuri uburyo bakora Filimi kuri camera igezweho ya RED camera

KU MUNTU WESE WAKENERA IBINDI BISOBANURA WAHAMAGARA IZI NIMERO: 0781393099,0782390666, 0789535666






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    That's very good and interested but next time kindly you have to give us their contact, like their phone numbers or email.
  • 7 years ago
    0781293099 admission
  • 7 years ago
    0781293099 not 078139099. for more info : 0782390666, 0789535666 ,0781293099 lievainrucyaha@gmail.com movepromotion1@gmail.com
  • 7 years ago
    hi, bishura amaf angahe ce
  • subukino edward7 years ago
    bishyura gute?
  • Tumusiime steven7 years ago
    mwatumenyesha uko amafaranga yishyurwa angana mumezi atatu(3)? murakoze
  • Niyirera Germain5 years ago
    you promised me that you'll teache me,but you refused.tell me why?





Inyarwanda BACKGROUND