IBTC film school ni ishuri riherereye mu mujyi wa Kigali mu nyubako izwi nko kwa Rubangura muri etage ya kane umuryango wa 406, aho bigisha ubumenyingiro kandi bukoresha ubwenge n'ikoranabuhanga rigezweho ku bantu b'ingeri zose.
Mu by’ibanze iri shuri ryigisha twavuga nk’ibijyanye na filmmaking(gukora amafilm, gutunganya amashusho), graphic design(gukora ibyapa, logo,…) na web design(kubaka imbuga za internet) n’ibindi, muri rusange bakaba bigisha imyuga mu gihe cy'amezi atatu.
Bamwe mu banyeshuri bigishirizwa muri IBTC
Kuri ubu rero iri shuri rya IBTC film school ryateguriye abanyeshuri bari mu kiruhuko amasomo y’ubumenyi ngiro bazarangiza mu gihe cy’amezi abiri, aho abantu bose babyifuza, bashobora kugana ku cyicaro cy’ishuri guhera ku itariki 10/11/2016, aho bazaba bigishwa n’abarimu b’inzobere muri film making, graphic design na web design.
Naho kubashaka kwiga mu gihe kingana n'amezi atatu, hari ibyiciro bitandukanye, harimo gahunda yo gutangira kwiga ku masaha ya 18h00-20h00, 8h00-10h00, na 14h00-16h00. Aha ushobora guhitamo amasaha abiri muri aya ushobora gutangirana nayo kuko kwandika bigikomeje.
Aba bari mu byishimo nyuma yo guhabwa impamyabushobozi zabo zibemerera gupiganwa ku isoko ry'umurimo
Iyo ugeze mu kigo uhasanga ibikoresho bikenerwa byose bijyanye n'imyuga ikigo kigisha, bakira ingeri zose z'abanyeshuli kandi bagafasha n'udashoboye mu kuzamura icyerekezo cy'ubuzima bwe. Ubu abanyeshuli bagiye mu biruhuko kandi birakwiye ko bakihugura kubijyanye n'iyi myuga iri shuli ryigisha.
Babyeyi birakwiye ko abana baza bakihugura mu gihe gito bakongera ubumenyi kubwo basanzwe bafite. Iyo basoje amasomo yabo, bakora ibizamini bifashishije ibikoresho by'ishuli bibemerera guhabwa impamyabushobozi z'igihe cy'amezi atatu baba bamaze biga, usoje wese kandi abasha kuba yakwikorera adatanze igishoro cy'amafaranga kuko igishoro ni ubwenge baba bafite.
Abanyuze muri iri shuri baritangira ubuhamya, bakarivuga imyato
Abanyeshuli basoje amasomo yabo muri IBTC school bagaragaza ibyo bungutse nyuma y'amezi atatu baba bamaze biga. Umwe mu bahasoje amasomo ya film making yabo Ramadhan Harerimana aragira ati: “IBTC ni isoko y'ubumenyi dufite, icyo navuga nuko ibyo naje nshaka mu by'ubumenyi bigisha nabubonye ku kigero cya 90%. Bampaye package yose nashakaga ariko icumi risigaye ninjye wabuze umwanya wo gukora ibyo ngomba gukora kugirango ngire umwuzuro100%.”
Harerimana Ramadhan wahawe ubumenyi na IBTC
Akomeza agira ati “ Nabashije gukora company, ubu dufite film eshatu turi gukoraho ariko sinari buzabitekereze iyo ntagana IBTC (Innovation business technology college). Intego yanjye ni uguhindura imyumvire y'abanyarwanda m’uruhando rwa cinema. Nongereye umwuga muyo nari mfite kandi mpabwa certificate kubyo nabashije kwiga. Gusa imbogamizi nuko ibikoresho bihenda ariko rwose ushaka arashobora kuko ni umwuga woroshye kandi uryoha kuwukora kandi utanga amafaranga vuba.”
Uyu amaze kuba intyoza mu gufotora
Abanyeshuri bakurikiranye amasomo
Aho bigishiriza ibijyanye no gufata amashusho
Tubibutse ko IBTC ikorera kwa rubangura muri etage ya kane umuryango wa 406 ndetse na city plaza muri etage ya kabiri umuryango wa kabiri. Ufite ikibazo cyangwa andi makuru yifuza kumenya wabariza kuri numero ya telephone igendanwa 0788543002/ 0728543002 cyangwa mukadusura ku rubuga rwa interineti www.ibtcfilmschool.com
Icyitonderwa, umunyeshuri wifuza kutugana agomba kuza yitwaje ibyangombwa bigaragaza ko koko ari umunyeshuri, urugero nk’ikarita y’ishuri, indangamanota,….
TANGA IGITECYEREZO