RFL
Kigali

Impamvu ukwiriye kugana Restaurant Quelque Part

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:5/10/2016 10:33
1


Quelque Part resto bar ni imwe mu ma resitora amaze kuba ubukombe mu mujyi wa Kigali. Kugira ngo ibe ikomeje kuganwa na benshi hari impamvu zinyuranye ari nazo tugiye kurebera hamwe muri iyi nkuru.



Serivisi nziza

Ikintu cya mbere umuntu uwo ariwe wese aba akeneye ni ukujya kwaka serivisi, akayibonera igihe, kandi bakayimuha neza. Muri Quelque Part, umukiriya arenze kuba umwami, kuko bamuha ikaze kuva ageze ku muryango, bakamugenera icyicaro, ndetse na serivisi zose asabye akazibona mu buryo bwihuse.

Amafunguro y’amoko yose ndetse n’aya kinyarwanda

Muri iki gihe amafunguro ya kinyarwanda abantu benshi bamaze gusobanukirwa akamaro kayo. Benshi bamaze kumenya ko ariyo mafunguro adatera ibibazo by’umubyibuho ukabije, kurwara indwara zinyuranye zituruka ku mirire,…

Muri Quelque Part bategura amafunguro ya kizungu ndetse bakaba barazirikanye n’abakunda indyo ya kinyarwanda.

Promosiyo z’ibinyobwa iherekejwe n’ibitaramo

Bimaze kuba nk’akamenyero ko mu mpera z’icyumweru, muri Quelque Part bakunda kugenera ababagana promosiyo ku binyobwa cyane cyane ibya Bralirwa. Mu mpera z’icyumweru Quelque Part buri gihe iba yanateguriye abakiriya bayo ibitaramo binyuranye, ikabazanira abahanzi nyarwanda bakabataramira.

Kuri uyu wa gatanu tariki 07 Ukwakira 2016 nabwo ibi bitaramo bizakomeza. Umuhanzi Tom Close niwe uzaba atahiwe mu gutaramira abakunda ibihangano bye n’abakunda muzika nyarwanda muri rusange. Ni mu gitaramo cyiswe’ Showbiz connect’ kizatangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza mu masaha akuze y’ijoro.

Quelque Part

Quelque Part resto bar iherereye mu mujyi rwa gati mu nyubako yo kwa Rubangura mu muryango 118

Isuku

Isuku

Isuku igaragararira amaso niyo uhita ubona ukigera muri Quelque Part

Amafunguro

Amafunguro y'amoko yose urayahasanga

Ibyo kunywa

Ibyo kunywa binyuranye nabyo muri Quelque Part birahari

Screen

Abakiriya bafata amafunguro n'ibyo kunywa birebera imipira inyuranye, filime zigezweho n'indirimbo zikunzwe

Hanze

Ababishaka, biyakira banumva akayaga n'amafu bya Kigali

Tom Close

Imyidagaduro mu mpera za week end bayigize ihame. Tom Close niwe utahiwe







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Niheza rwose hafite isuku, niba nabo badahararara kunyama byaba ari sawa.





Inyarwanda BACKGROUND