Ku bakunzi b’imikino cyane cyane umupira w’amaguru muri iyi weekend Inyarwanda.com yabahitiyemo Tizama bar and restaurant nk’ahantu heza ho kurebera imikino.
Tizama bar and restaurant iherereye hafi y’ahazwi nko kuri 40 ku muhanda ujya Nyamirambo, bagufitiye akarusho kuko ushobora kureba imikino itandukanye icyarimwe aho waba wicaye hose haba mu byumba cyangwa kuri comptoir (soma kontwari) kuko udashobora kuhabura icyo kunywa n’icyo kurya.
Ku bakunzi b'isiganwa ry'amagare,uyu munsi mushobora kuhakurikiranira "Tour de France" etape ya 12 naho ku bakunzi b'umupira w'amaguru mushobora kuhakurikiranira umukino uza guhuza Gor Mahia FC yo muri Tanzania na Everton ndetse n'indi mikino ya pre-season yose itegerejwe muri iyi weekend.
Buri cyumba cyose wicayemo ushobora gukurikirana imikino
Ku bifuza kuganira n'ababo hari imyanya myiza yo kwicaramo
Amafoto:Lewis Ihorindeba
TANGA IGITECYEREZO