Ku nshuro ya gatatu sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yongeye gutegurira abafatabuguzi bayo, poromosiyo ya ‘SHARAMA’ imaze kwamamara cyane hano mu Rwanda. Iyi poromosiyo ikaba ije ifite umwihariko ndetse inagaragaza itandukaniro ugereranyije n’inshuro zabanje.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 09/10/2014 ku kicaro gikuru cya MTN i Nyarutarama, akaba aribwo iyi poromosiyo yatangijwe ku mugaragaro, ahari hatumiwe abantu batandukanye barimo n’abanyamakuru baboneyeho kumurikirwa ku mugaragaro izo modoka 12 zose zizahatanirwa n’abanyamahirwe.
Suzuki Alto nshya, nizo abanyamahirwe bazajya babasha gutsindira buri cyumweru mu byumweru 12
Kuri iyi nshuro, imodoka 12 nshya zo mu bwoko bwa Suzuki zigomba gutsindirwa buri cyumweru mu byumweru 8 mu gihe poromosiyo ziheruka abanyamahirwe bahataniraga imodoka enye(4) gusa, ndetse uretse izi modoka hakaba hari ibindi bihembo bishimishije birimo amafaranga agera kuri miliyoni 45 azagenda agabanywa abanyamahirwe hamwe n’amakarita ariho amafaranga yo guhamagara ya MTN.
Izi modoka zamurikiwe abanyamakuru
Nk’uko byasobanuwe na Rwakabogo Robert wari uhagarariye MTN yasobanuye ko uretse izo modoka zagaragajwe zizajya zitsindirwa buri cyumweru, hari ibindi bihembo bishimishije bizajya bitangwa buri munsi, harimo amafaranga y’u Rwanda angana na 100,000 Frw hamwe na 50,000 Frw azajya yegukanwa n’umunyamahirwe umwe buri munsi bivuze ko abagera kuri 90 bazabasha kwegukana ibihumbi ijana, abandi nabo 90 bakegukana ibihumbi 50.
Uretse abo, abantu 5 bazajya babashe gutsindira ibihumbi 20, bivuze ko mu byumweru 8 abagera kuri 450 bazatsindira aya mafaranga, mu gihe abagera kuri 15 bazajya batsindira ibihumbi 15 ku munsi bivuze ko poromosiyo izarangira abasaga 1,350 babashije gutsindira ayo mafaranga naho ku munsi kandi abantu 20 bakazajya batsindira ibihumbi bitanu(5000frw) bisobanuye ko abagera ku 1,800 bazegukana aya mafaranga mu gihe hari n’abanyamahirwe bazabasha gutsindira amakarita yo guhamagara kuva kuri 500 kugeza ku 1000frw ku munsi bivuze ko poromosiyo izarangira abagera ku 45,000 babashije kwegukana ayo macarte.
Robert Rwakabogo, Marketing operations senior manager muri MTN niwe watangije ku mugaragaro iyi poromosiyo
Robert Rwakabogo, ushinzwe ibijyanye n’amasoko muri MTN yabisobanuye, yavuze ko impamvu nyamukuru bongeye gutekereza poromosiyo ya SHARAMA, ari mu rwego rwo kudabagiza abafatabuguzi babo mu gihe bitegura iminsi mukuru y’impera y’umwaka, agashaya akaba ari uko ubu abazajya batsindira ibihembo bazajya babisangishwa aho batuye, abatsindiye amafaranga bayohererezwe hifashishijwe MTN Mobile money.
Kugirango ubashe gutsindira kimwe muri ibi bihembo ni ukuba mbere na mbere uri umufatabuguzi wa MTN ubundi ukajya ahandikirwa ubutumwa bugufi(sms) maze ukandikamo ijambo: MTN ukohereza kuri 4100 cyangwa ukandikamo ijambo: TSINDA ukohereza kuri 4100. Ubu butumwa cyangwa se sms butwara amafaranga y’u Rwanda 65, uko wohereje rimwe ukaba uba utsindiye amanota 100 y’umukino uko ugenda wohereza amanota agakomeza kugenda yiyongera, aho iyo ushaka kureba amanota umaze kugeraho ukanda *155#.
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO