Tariki 14 Mata 2018 ni bwo Thibault Relecom uyobora kompanyi yo mu Bubiligi UNIBRA, akaba ari nayo yibarutse SKOL mu Rwanda yifatanyije n’abayobozi ba FXB mu Rwanda gusura no kugenzura aho ibikorwa by’umushinga watangijwe mu Ukwakira 2017 wo gufasha abatishoboye.
Kuri ubu twanyarukiye mu murenge wa Nyamirambo mu mujyi wa Kigali ahatuye imiryango 60 igizwe n’abarenga 445 babarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe. Iyi miryango ikaba ifashwa na FXB ku nkunga ya SKOL. Mu kubasura twarebye aho bageze biteza imbere binyuze mu nkunga zitandukanye bagenda babona. Muri ibi bikorwa by'iterambere bamaze kwigezaho harimo: Isuku baharanira kwirinda indwara ziterwa n’umwanda, Kwizigama no gutanga ingoboka binyuze mu matsinda, Gukora ubucuruzi buciriritse, Kuringaniza imbyaro n’ibindi.
Bamaze kugera kuri byinshi bakesha inkunga bahawe na SKOL na FXB
Bimwe mu bibazo byari byugarije ino miryango ubwo batangiraga kubona inkunga ya SKOL harimo ikibazo cyo kubona ubushobozi bwo kwishyurira abana ishuri ariko kuri ubu SKOL ifasha abana 146 biga mu mashuli abanza, abana 45 biga mu mashuli yisumbuye bakabona ibyangombwa byose bisaba kugira ngo umunyeshuli yige neza 100% ndetse abiga baba kw’ishuli bahabwa n’impamba yamafaranga yo kubafasha gukemura ibibazo bisanzwe byo kw’ishuli.
Ababyeyi batangiye gukora ubucuruzi buciriritse aho bahabwa igishoro cyo gutangira kandi bakabona n’amahugurwa ahoraho yo kwigishwa neza uko bakoramo ubucuruzi bwabo bagamije kwiteza imbere, abo twaganiriye batubwiye ko bahabwa 60,000Rwf byo gutangiza ubucuruzi kandi babona ubufasha bwo kwigishwa uko bakoresha igishoro cyabo neza kugira ngo ubucuruzi bwabo butere imbere, ibi byose babikora bifashisha n'amashyirahamwe bahuriyemo yo kwizigama no kugurizanya.
SKOL nk’uruganda rukora ibinyobwa mu Rwanda iharanira kwitabira ibikorwa biyihuza n’abaturarwanda harimo kuba ari umuterankunga w’irushanwa mpuzamahanga ry’amagare TOUR DU RWANDA, umuterankunga mukuru w’ikipe ya Rayon Sports, Ibibyose ngo ni ugukomeza kwiyegereza abakunzi bose b’ibinyobwa bya bya SKOL.
Ebenezer Niyorembo ni umwe mu bo twasuye
Afite na 'KANDAGIRA UKARABE'
Banasuye Emile, umugabo w’umucuruzi mw’isoko
Banasuye Rose Mukambungo, umudamu ucuruza mw’isoko
Basuye kandi Telesphore Mujyambere n'umugore we bacuruza ifu
TANGA IGITECYEREZO