RFL
Kigali

Ikigo cya Destiny Art Media kigiye gutangira gahunda yo gutera inkunga ibitaramo by’abahanzi

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:11/08/2016 15:10
4


Destiny Art Media, ikigo gikora ibigendanye no kwandika ku byapa, ku myenda, ibikombe, ku ngofero , amakaramu n’ibindi birango byose byamamaza cyatangiye gahunda yo gufasha abahanzi babatera inkunga mu kwamamaza ibitaramo.



Kamaro Felicien ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Destiny Art Media avuga ko iyi gahunda bazajya bayikora bafasha abahanzi mu gukora ‘Printing’ y’ibyapa , impapuro zamamaza, kwandika ku mipira n’izindi serivisi zigendanye n’ibyo Destiny Art Media ikora. Kamaro avuga ko bazajya baganira n’umuhanzi bakareba ibyo akeneye ko bamufasha, bakareba uburyo bushoboka bw’imikoranire.

Iyi gahunda yo guteza imbere abahanzi nyarwanda , Kamaro avuga ko yatangiranye na Rwanda film festival ndetse n’igitaramo cy’urwenya Nkusi Arthur aheruka gufatanyamo na Anne Kansiime. Uretse gufasha abahanzi, Destiny Art Media yamaze gutangira igabanya ry’ibiciro kugeza kuri 20% mu rwego rwo gukomeza gushimira abakiriya bayo umubano mwiza bafitanye no kuborohereza kubona serivisi zabo.

Muri rusange ibikorwa bya Destiny Art Media harimo : Printing Services, Invoice books, Receipt books, Business card, Brochures, Large format printing, PVC Banner, Pull up banner, Stickers, Laminating or plastification, Graphic Design, Service card and budges, Printing on T-shirt, Binding of different kinds, Calendars, Asset Label na Branded pen, n’ibindi byinshi.

Destiny Art Media

Destiny Art Media(icyapa cyayo kiri mu kaziga) ni kimwe mu bigo byateye inkunga igitaramo 'Arthur and Kansiime live'

Destiny Art Media

Serivisi zitangwa na Destiny Art Media

Destiny Art Media iherereye mu Mujyi wa Kigali, hafi ya Hotel Impala na Hotel Okapi , ku gahanda gakata mu ikorosi. Ukeneye ibindi bisobanuro, wabahamagara kuri 0788291040 cyangwa kuri 0737922268. Akarusho ni uko ushaka gukora ‘commande’ utavuye aho uri, wakohereza ubutumwa bwawe kuri email: destinyardmedialdt@gmail.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    courage
  • mizero7 years ago
    ndabemera kbsa
  • shangazi7 years ago
    Dukunda service zanyu nuko mwita kumu client.
  • Uwumugisha Robert2 months ago
    Kwiga kwandika kumyenda ,kubyapa





Inyarwanda BACKGROUND