RFL
Kigali

Igabanya rya 30% Afrifame Pictures yari yageneye abafite ubukwe riri hafi kurangira

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:17/10/2016 10:23
0


Nyuma y’uko benshi bakomeje gufata imyanya mbere (booking) muri ya ‘Promotion’ Afrifame Pictures yari yageneye abakiriya bayo, ubuyobozi bwayo buratangaza ko imyanya isigaye ari mbarwa, ndetse ikaba igiye kugera ku musozo.



Mu ntangiriro z’Ukwakira 2016 nibwo Afrifame Pictures yari yagabanyije 30% ku biciro bisanzwe ku bafite ubukwe bazafata imyanya mbere y’Ugushyingo 2016. Kuba umubare munini w’abantu warahise witabira iyi Promosiyo, niyo mpamvu kuri ubu ibura iminsi ibarirwa ku ntoki kugira ngo ibe yageze ku musozo.

Kuri iri gabanyanya ry’ibiciro, Afrifame yanashyiriyeho  ubwasisi  abazafata imyanya mbere bwo kubafatira amafoto ya ‘Save the date ‘ku buntu.

Ibirori by’ubukwe ,umunsi w’amateka,…Afrifame Pictures nayo ikafasha mu kuwugira utazibagirana

Ubukwe niwo munsi mukuru ukomeye cyane umuntu agira mu buzima bwe. Urwibutso rwawo ntirusigara mu mutima no mu ntekerezo gusa, ahubwo n’amafoto meza, amashusho abereye ijisho atuma ba nyiri kubukora, inshuti n’abavandimwe bahora bibuka uko uwo munsi w’akataraboneka wagenze.

Umwihariko wa Afrifame Pictures ni ugufasha abageni n’ababatahiye ubukwe guhanga udushya mu kwifotoza, kwerekana ubukwe mu gihe buri kuba kuri ‘ecrans’ za rutura, gukorera abageni amashusho ya filime mpamo agaragaza amateka banyuzemo mu rukundo rwabo mbere yo kubana(Documentary) n’ibindi.

Si ibyo gusa kuko iyo ubukwe burangiye Afrifame Pictures ishobora gukorera abageni na serivisi yo kubashyirira amafoto yabo kuri internet babishaka bakabashyiriraho ijambo ry’ibanga (Password) kuburyo atabonwa na buri wese cyangwa se ntirishyirweho igihe ba nyiri ubwite batabishaka.Ubu buryo butuma n’abantu batabashije kwitabira ubukwe babona amafoto mugihe wabahaye umubare w’ibanga. Uretse ibyo kandi Afrifame Pictures ishobora gukora Live streaming(kwerekana ubukwe imbonankubone) kuburyo aho inshuti,abafandimwe n’umuryango bari kure bashobora kureba ubukwe  imbonankubone.

Niba ushaka kuzasigarana urwibutso rw’umunsi mwiza w’ubukwe bwanyu, gana Afrifame Pictures, mudatenguha abayigana. Ukeneye ibindi bisobanuro kuri i serivisi zikorwa na Afrifame Pictures   cyangwa gufata umwanya mbere, wahamagara kuri 0788304594. Gukora ‘booking’ , wohereza ubutumwa bwawe kuri e-mail ya Afrifame  Pictures ariyo booking@afrifamepictures.com

Niba ushaka kujya ubona amakuru n’amafoto yerekeye Afrifame Pictures, kanda Like  kuri iyi page yo kuri Facebook, kuri Instagram wabakurikira kuri afrifamepictures cyangwa ugasura urubuga rwayo, www.afrifamepictures.com 

Afrifame Pictures yagabanyirije abafite ubukwe 20% ku biciro bisanzwe

Afrifame

Afrifame

Afrifame

Ibikoresho bigezweho, abakozi bafite uburambe muri aka kazi nibyo bifasha Afrifame Pictures guhesha ishema ubukwe bwawe mu mafoto n'amashusho akeye

Afrifame

Afrifame






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND