RFL
Kigali

Igabanya ry’ibiciro ku bikoresho bya Konka kuva kuri 40% kugeza kuri 50% riri kugana ku musozo

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:19/11/2015 11:03
0


Kuva mu kwezi kwa Nzeli nibwo Konka yashyiriyeho abakiriya bayo Promosiyo ku bikoresho byayo byose kugeza ku igabanya rya 50% mu rwego rwo kwifatanya nabo mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 imaze ishinzwe. Kuri ubu iyi Promosiyo ikaba iri kugana ku musozo.



Ikigo KONKA Group Company ni ikigo gikora ibikoresho by’ikoranabuhanga (Electronics) bitandukanye birimo: Fridge Guard na TV Guard, imashini zimesa imyenda (iz’ibiro 8 n’iz’ibiro 12), ibyuma byo muri saloon byumutsa imisatsi (Hair Drier), Utwuma dufasha guteka umuceri umuntu atavunitse (Rice Cooker), Laptops nziza,telefone zo mu bwoko bwa Smart Phones, ibyuma bitanga ubushyuhe cyangwa ubukonje , za Kettles, cuisinieres zijyanye n’igihe, utwuma tw’amazi (Water Dispenser), kizimyamwoto n’ibindi binyuranye. Ibi bikoresho byose bikaba bikoranye ikoranabuhanga rituma bikoresha umuriro mucye ushoboka.

Frigo

Frigo nziza kandi zitamara umuriro uzisangana Konka Group

Clim.

Screen

Konka yabazaniye televiziyo za Touch Screen ndetse na Telefoni zigezweho(Smartphones) ku giciro gito

Konka yizihije isabukuru y’imyaka 35, igabanya ibiciro bya televisiyo ya rutura

Amateleviziyo ya rutura kandi akoreshwa n'urutoki(Touch Screen) uyisanga muri Konka


Displaying konka-handheld-hand-blender-mixer-mincer-juicer-vipshopper-1504-26-vipshopper@3   (2).jpg

Displaying kljljjpo.JPG

Ibikoresho byose wakenera bigendanye n'ikoranabuhanga rigezweho, Konka irabigufitiye

Ni ikigo kimaze imyaka 35 gikora aka kazi, akaba ari ikigo gikorera mu bihugu bisaga 30 harimo na Africa. Kuri ubu KONKA Group Company ikaba yarageze no muri Africa y’iburasirazuba ari naho u Rwanda ruherereye.

Ni muri urwo rwego rero mu kwizihiza iyi sabukuru yamanuye  ibiciro bya bimwe mu bikoresho byayo kugirango ibashe kwishimana n’abakiriya  bayo ndetse no kubafasha kwishimira iminsi mikuru ya Noheli n’ubunani. Ibiciro byagabanyijwe kugera kuri 40% cyane cyane kuri za televiziyo za flat nka Konka Smart Led TV 55inches, Smart Led TV 47inches, Smart Led TV 42 inches na Smart Led TV 65 inches.

Ibindi bikoresho ibiciro byabyo byahanuwe kugeza kuri 50% ni telefone za Smart Phones, aho uhereye ku mafaranga 30,000 ubasha gutahana telefoni kandi ya smartphone.

Kuri ubu wabona Konka smart phone K3 ku 115,000 Frw, Konka smart phone L823 ku93,000Frw, na Konka smart phone V713 ku 610,000 Frw. Konka Group Ltd kandi ifitiye abakiriya bayo telefone zo mu bwoko bwa Smart Phone za Konka Hummer, zikaba ari telefone zikoranye ikoranabuhanga ridasanzwe ku buryo wanayitabira mu mazi nta kibazo. Ku mafaranga 180,000 gusa ukaba ushobora gutahana iyi telefone muri iki gihe promotion igikomeje, mu gihe ubusanzwe utayibona munsi y’amafaranga 230,000.

konka

Telefoni za KONKA

Telefoni nziza kandi zigezweho nazo zagabanyirijwe ibiciro

Uretse ku mashami yayo asanzwe, ibikoresho bya Konka wabisanga kandi aha. Ni mu nyubako ya 2000, ku muhanda ugana kuri Sulfo

Ibikoresho bya Konka wabisanga mu maduka anyuranye mu Mujyi wa Kigali. Aha ni ku nyubako ya T2000 wasanga amaduka 2 ya Konka

Ibikoresho byose uguze muri Konka kandi akarusho ni uko uhabwa garanti y’umwaka n’amezi 2. Abishyize hamwe bafite  aho babarizwa hazwi bahabwa ibikoresho bakeneye bakazajya bishyura buhoro buhoro.

Amaduka ya KONKA ushobora kuyasanga mu mujyi wa Kigali rwagati hafi ya Banki ya KCB ku muhanda ugana ku bitaro bikuru bya Kaminuza (CHUK.). Ushobora kandi no kuyasanga muri T2000 nshya aho bafite amaduka abiri rimwe riri ku marembo ya T 2000 ku muhanda ugana muri gare, ndetse n’irindi riri ku muhanda ugana kuri Sulfo.

Ushatse kugira ibindi usobanuza kuri iri gabanuka n’igihe ntarengwa rizarangirira wahamagara kuri nimero ya telefoni 0788547212 ugahabwa ibisobanuro birambuye.

Konka Group Ltd ikaba ikomeje kwifuriza Abakiriya bayo n’Abanyarwanda bose muri rusange Noheri nziza n’umwaka mushya muhire wa 2016.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND