RFL
Kigali

iCPAR ifite intego yo gufasha ababaruramari bo mu Rwanda kuba abanyamwuga bakarenga imbibi z'u Rwanda

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:18/02/2015 17:10
5


Ubuyobozi bw’ikigo giteza imbere ibaruramari mu Rwanda, iCPAR buratangaza ko bafite intego yo kongerera ubumenyi ababaruramari(accountants) bo mu Rwanda bakaba abanyamwuga bityo bakabasha guhangana ku isoko ry’umurimo n’abandi baturuka mu bindi bihugu ndetse bakarenga imbibi z’u Rwanda .



Ibi abayobozi ba iCPAR babitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa mbere tariki 17/02/2014 kibera kuri Hotel High Land I Nyarutarama.

Ikigo cya ICPAR(Instute of Certified Accountants of Rwanda)   cyashinzwe mu mwaka wa 2008 . Nkuko byasobanuwe na John Munga, umunyamabanga mukuru w’iki kigo, avuga ko nubwo bo batangiye mu mwaka  wa 2008, mu bindi bihugu bituranye n’u Rwanda ibigo bitanga impamyabumenyi ku babaruramari b’umwuga byatangiye kera cyane. Yatanze urugero ku gihugu cya  Kenya cyatangiye muri 1969.

 Francis Mugisha

Francis Mugisha, umuyobozi mukuru w'ikigo cya iCPAR asobanura amavu n'amavuko y'iki kigo

Francis Mugisha, perezida wa iCPAR yasobanuye ko iki kigo cyashinzwe mu rwego rwo gufasha ababaruramari bo mu Rwanda kuba babasha no kujya hanze gukorerayo nk’uko narwo rwemerera abafite impamyabumenyi z’ubunyamwuga muri aka kazi kuhakorera.

Zimwe mu nshingano za iCPAR ni izi zikurikira:

 Gutunganya umwuga w’ibaruramari baharanira ubunyangamugayo muri uwo  mwuga;

  • Gushyiraho gahunda z’amasomo, gukoresha ibizamini no gutanga impamyabushobozi mu bijyanye n’umwuga w’ibaruramari.
  • Guhugura abanyamuryango ku bijyanye n’ibaruramari n’ubundi bumenyi bifitanye isano;
  • Gushyiraho amabwiriza agamije kunoza imikorere y’urugaga;
  • Gufatira ibyemezo abanyamuryango badakora neza n’abitwaye nabi;
  • Guteza imbere no guharanira ubwisanzure bw’abanyamuryango mu kazi k’ibaruramari;
  • Guteza imbere inyungu rusange z’abanyamuryango;
  • Kuba umuvugizi w’abanyamuryango mu gihugu no mu mahanga;
  • Gushyiraho no guharanira ishyirwa mu bikorwa ry’amahame ngenderwaho mw’ibaruramari n’igenzuramari mu nzego z’ubutegetsi bwaLeta no mu bigo by’abikorera,
  • Gutanga inama kuri gahunda z’amasomo kubijyanye n’ibaruramari;
  • Gutanga uruhushya rwo gukora umwuga w’ibaruramari ryigenga ku babisaba no kurubambura iyo bitwaye nabi
  • Kugena indi mirimo igamije guteza imbere umwuga w’ibaruramari.

Yakomeje avuga ko kuva muri 2012, ubwo batangiraga gukoresha ibizamini kugeza ubu bamaze gukoresha ibizamini 5, icya 6 kikazakorwa muri Kamena 2015.

Ibizamini by’umwuga w’ibaruramari iCPAR iheruka gukoresha ku byarakozwe kuva ku itariki ya  1 kugeza kw’itariki ya 5 Ukuboza 2014, ku nshuro ya gatanu kuri centre 3 zitandukanye: kuri Kigali Independent University (ULK), Kaminuza y’u Rwanda: Nyagatare na Huye Campus.

Abanyeshuri 381 bakoze ibizamini bya CPA ku byiciro bitandukanye ( different levels), abandi 48 bakora ibizami bya CAT. Ibyo byabaye nyuma y’ibizami byabibanjirije byakozwe muri kamena 2014, aho abanyeshuri bakoze ibizamini by’umwuga w’ibaruramari bari  130 bakoze CPA na 75 bakoze ibizamini bya CAT.

Kugeza ubu abanyarwanda babiri nibo barangije amasomo y’umwuga mu icungamutungo ya CPA (Certified Public Accounting), abandi bane barangiza amasomo ya CAT (Certified Accounting Technician).

Moses Asiimwe na Francis Bazatsinda ni bo banyarwanda ba mbere barangije aya masomo.

Biraro Obadiha, umugenzuzi w'imari ya Leta umwe mu bagize uruhare runini mu itangizwe cya iCPAR asanga abize icungamari bakwiriye no kwigama amasomo yo agucunga imari kuburyo bw'umwuga

Biraro Obadiah, umugenzuzi w'imari ya Leta umwe mu bagize uruhare runini mu itangizwe cya iCPAR asanga abize icungamari bakwiriye no kwigama amasomo yo agucunga imari kuburyo bw'umwuga 

Ku kibazo cy’uko umubare w’abarangiza muri iki kigo ukiri muto cyane, ubuyobozi bwa  iCPAR  buvuga  ko ikibazo atari umubare munini ahubwo icyangombwa ari ireme ry’ubumenyi butangwa n’iki kigo .

Umubaruramari ushaka kuba umunyamwuga anyura mu byiciro binyuranye, harimo 2 by’ibanze,CAT(Certified Accounting Technician) na CPA( Certified Public Accountant). CAT igizwe nayo n’ibyiciro 2, naho kugira ngo umubaruramari arangize CPA ni uko aba yanyuze mu byiciro 4. iCPAR itanga ubumenyi ku babaruramari bifuza kuba abanyamwuga haba ku banyeshuri bakiga mu mashuri makuru ndetse na za Kaminuza, ndetse n’abari mu mirimo.

Mu rwego rwo kuzamura ubumenyi ku mwuga w’ubucungamari, umuyobozi wa iCPAR Mugisha yatangaje  ko bakorana na kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda harimo iya KIM,ndetse na Kaminuza y’u Rwanda ishami ryayo rya Huye na CBE yahoze ari SFB.

iCPAR iburira abantu bose biga ibijyanye n’ibaruramari mu Rwanda, ko mu gihe kizaza nta mahirwe yo kubona umurimo bazagira badafite impamyabushobozi itangwa n’icyo kigo, aho abayifite babanza kwiga amasomo yiyongera ku byo bamenyeye mu ishuri no gukora ibizamini bibemerera kuba abanyamwuga.

Kugeza ubu iCPAR ikaba aricyo kigo cyonyine mu gihugu cyahawe ububasha bwo kugenzura no kwemeza ababaruramari b’umwuga(Certified Public Accountants in Rwanda). Nyuma yo kwemerwa nk’ababaruramari b’umwuga, Urugaga rubemerera gukoresha CPA(Rwanda) imbere cyangwa inyuma y’izina ryabo.

 R.Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nganji9 years ago
    Mwambwira twakwiyandikisha he
  • Sindi9 years ago
    Ibi nibiki noneho katubaye bavugaga ireme ry'uburezi batarabona
  • kamaliza9 years ago
    Ndumva kubona iyo certificat ari byiza kuko izabasha kongerera ubumenyi abize accounting? ariko ikibazo hagati ya CPA na Masters mwatugira inama yo kwiga iki?
  • 9 years ago
    Yewe muzigisha muruhe kuko ikibazo si ukubarura nabi ahubwo ni inda nini za bamwe
  • Rose9 years ago
    Wowww!!! u Rwanda rumaze gutera imbere walahi usanga aho ukandagiye no ninde DAF ni Kenyans Ugandans , munyumve neza simvangura ariko abanyarwanda turaryari kure niyo mpamvu usanga iyo myanya yose ntamunyarwanda wa bonaho cyakora Imana ikomeze iduteze imbere mubumenyi ngiro





Inyarwanda BACKGROUND