RFL
Kigali

ICPAR-Abanyeshuri 6 basoje amasomo yose ya CPA na CAT bibahesha kuba abanyamwuga bemewe mu ibaruramari

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/08/2015 18:20
0


Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere umwuga w’Ibaruramari (ICPAR) cyashyize hanze amanota y’ibizamini bya CPA na CAT byakozwe kuva kuwa 8 Kamena kugeza 12 Kamena 2015. Muri uyu mwaka, abanyeshuri 6 nibo barangije amasomo yose ya CPA na CAT bahinduka abanyamwuga bemewe mu ibaruramari.



Ibizamini byo mu kwezi kwa Kamena 2015 byakozwe ku nshuro ya gatandatu mu myaka itatu iki kigo kimaze gishyizweho na Leta. Abanyeshuri 443 nibo bakoze ibizamini bya CPA (Certified Public Accounting) mu byiciro bitandukanye (Levels) mu gihe 60 aribo bakoze ibizamini bya CAT (Certified Accounting Technician).

Ibyo bizamini by’abashaka kuba abanyamwuga mu icungamutungo n’ibaruramari, byakorewe ahantu hatandukanye mu gihugu; ULK Gisozi, Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ndetse no mu rya Nyagatare.

Amanota y’ibizamini bya CPA na CAT byakozwe mu kwezi kwa Kamena mu mwaka wa 2015, yasohowe n’inama nyobozi nkuko byemejwe na komisiyo ishinzwe uburezi, iteganyanyigisho,uburezi bw’umwuga n’ibizamini.

Hano inyarwanda.com yari yasuye aba banyeshuri mu gihe cyo gukora ibizamini byo muri Kamena 2015

Mu mwaka ushize wa 2014 mu Ukuboza, abanyeshuri 381 nibo bakoze ibizamini bya CPA naho 48 bakora CAT. Ijanisha ry’abatsinze ibizamini bya CAT na CPAR mu mwaka wa 2015 ni 61% na 63% mu gihe mu mwaka wa 2014 bari 31% na 62%. Muri uyu mwaka bikaba bigaragara ko habayeho impinduka zaturutse ahanini mu kwitegura neza ibizamini haba ku banyeshuri ndetse ku ruhande rw’ubuyobozi bwa ICPAR.

Mu banyeshuri batandatu basoje amasomo yose ya CPA na CAT muri uyu mwaka, muri bo abanyeshuri babiri barangije amasomo ya CPA naho bane basoza aya CAT. Mu myaka itatu, ikigo ICPAR kimaze, abanyeshuri bane nibo bamaze kurangiza amasomo yose ya CPA(R) mu gihe abarangije amasomo yose ya CAT(R) ari abanyeshuri 8.

Munga John umunyamabanga akaba n'umuyobozi wungirije wa ICPAR

Ikigo ICPAR kigamije kongera umubare w’ abanyamwuga mu ibaruramari (Qualified accountants) bakenewe mu Rwanda kugirango bazibe icyuho cy’abanyamwuga bacye mu ibaruramari nk’uko byagaragajwe muri Raporo ya Bank y’isi yagiye hanze muri 2008. ICPAR kandi igamije gufasha Leta n’akarere muri rusange kugera ku iterambere rirambye.

Umuyobozi wa ICPAR ufite uburezi mu nshingano ze yashimiye cyane abanyeshuri bose bitwaye neza mu bizamini bya CAT na CPA muri uyu mwaka wa 2015. Yashishikarije abarangije CAT na CPA mu byiciro bitandukanye (Levels) ko bakorana umwete bakazasoza amasomo yose CPA na CAT bakaba abanyamwuga nyabo.

Umubaruramari ushaka kuba umunyamwuga anyura mu byiciro binyuranye, harimo 2 by’ibanze,CAT(Certified Accounting Technician) na CPA( Certified Public Accountant). CAT igizwe nayo n’ibyiciro 2, naho kugira ngo umubaruramari arangize CPA ni uko aba yanyuze mu byiciro 4. iCPAR itanga ubumenyi ku babaruramari bifuza kuba abanyamwuga haba ku banyeshuri bakiga mu mashuri makuru ndetse na za Kaminuza, ndetse n’abari mu mirimo.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND