RFL
Kigali

Ibitaro bya Apollo byo mu Buhinde ku bufatanye na Airtel bazanye inzobere z'abaganga muri Afrika

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/07/2016 9:18
0


Ku bufatanye na Airtel Afrika, ibitaro Apolo bikorera mu Buhinde, bigiye kwagura imikorere bigere mu bihugu 20 byo ku mugabane wa Afrika. Ni mu rwego rwo korohereza abantu bo hirya no hino bashobora gukenera inzobere zo muri ibyo bitaro.



Sangita Reddy umuyobozi mu bitaro bya Apollo ukorera muri Nairobi nk’ukuriye ubucuruzi bw’abahinde muri Kenya, niwe washyize umukono kuri ayo masezerano bagiranye na Airtel Afrika. Ayo masezerano kandi yasinyweho na Raghunath Mandava umuyobozi muri Airtel Africa akaba azatangira gushyirwa mu bikorwa mu gihe cya vuba.

Nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano hagati ya Airtel Africa na Apollo Hospital, abakiriya ba Airtel Afrika bazajya bahabwa ubufasha n'inama zijyanye n’ubuzima bazihabwe n’inzobere zo muri ibi bitaro bya Apollo kandi bazibonere ku gihe.

Ikindi nuko abafatabuguzi ba Airtel Africa, bazagabanyirizwa ibiciro byo kwisuzumisha muri ibi bitaro bikomeye ku rwego rw'isi, bashyirirweho kujya bishyura serivisi zitandukanye bahawe muri ibyo bitaro bakoresheje Airtel Money.

Ni nyuma yaho ibitaro bya Apollo bikoze ubushakashatsi bigasanga hari abarwayi benshi bo muri Afrika bakoresha amafaranga menshi bajya kwivuriza mu Buhinde mu gihe bakabaye bavurirwa muri Afrika. Hari n’abandi benshi bajya kwivuza mu Buhinde bagategereza igihe kinini ubufasha bw’abaganga mu gihe bakabaye bahujwe na muganga mu buryo bworoshye kandi bwihuse.

Ni muri urwo rwego ibitaro bya Apollo byisunze Airtel Africa, borohereje abantu by’umwihariko abafatabuguzi ba Airtel Africa, babashyiriraho gahunda yo kuba abantu bavurirwa aho bari hose ku isi batiriwe berekeza mu Buhinde, bakajya bishyura bakoresheje Airtel Money aho gufata indege ujya mu Buhinde kwishyurirayo.

Ibitaro bya Apollo na Airtel Africa nyuma yo kugirana ayo masezerano, bakaba bagiye kumurika ‘Ask-Apollo’ serivisi izafasha abatuye isi kujya babaza no gusaba ubufasha bakeneye kuri ibyo bitaro. Ni serivisi izajya iboneka hifashishijwe terefone na mudasobwa, ukabasha guhura n’abaganga b’inzobere bakorera muri ibyo bitaro.

Iyi serivisi izajya ifasha umurwayi kuvugana na muganga wo muri Apollo Hospital, bavugane barebana amaso ku maso (Video Conferencing), cyangwa se bavugane ijwi ku rindi bakoresheje Email. Ni mu korohereza abarwayi kudatakaza amafaranga menshi bajya guhura n'abaganga mu Buhinde, ndetse n’umwanya batwara kugira ngo bahure nabo ukaba uzaba ugabanyutse.

Mbere yo gusuzumwa na muganga no guhabwa ubufasha, abarwayi bazajya basabwa kuba bakohereza (Upload) umwirondoro wabo n’izindi mpapuro za muganga bafite zijyanye n’uburwayi bwabo bashaka kubwira muganga(Clinical information). Ibyo byose bazajya babyohereza ku baganga b’inzobere bo mu Buhinde bo muri ibyo bitaro bya Apollo, ubundi mu gihe gito cyane babahe ubufasha.

Ibitaro bya Apollo bizwiho kuba ibitaro byigenga bikomeye kandi bifasha benshi mu batuye isi. Ni ibitaro bikorana n’ibindi bitaro 64, bikagira ububiko bw’imiti bugera ku 2.200, bikagira za Clinics zigera ku 100, bigatanga serivisi ku bafite ubwishingizi, bikagira n’ishuri ryigisha ibijyanye n’ubuzima. Ni ibitaro bimaze imyaka irenga 15 bitanga serivisi z’ubuzima kuri Afrika. Bimaze igihe bitanga amahugurwa ku baganga bo muri Kenya, bikaba byifuza gukorana cyane n'abandi bo mu bindi bihugu.

Buri mwaka, abarwayi ibihumbi bava hirya no hino muri Afrika bakajya muri ibi bitaro bya Apollo Hospital aho ahanini baba bagiye kwivuza indwara zirimo Umutima, Impyiko, Cancer n’izindi. Ibi bitaro bimaze kuvura abarwayi basaga 160.000 babazwe umutima ndetse byavuye abasaga 14.000 bahawe impyiko zindi nyuma yaho izabo bavukanye zabaga zagiye ikibazo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND