RFL
Kigali

The Mirror Hotel izasangira ikimasa n'abakiriya bayo inabereke umukino w'igikombe cy'isi uzahuza Espagne na Portugal

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/06/2018 18:42
0


Mu kuzirikana no guha agaciro abayigana, kuri uyu wa Gatanu tariki 15/06/2018 The Mirror Hotel iherereye i Remera mu mujyi wa Kigali izasangira ikimasa n’abakiriya bayo, bishimane banarebane umukino w’igikombe cy’isi uzahuza Espagne na Portugal, akaba ari umukino utegerejwe n’isi yose.



Nkurikiyinka Bosco uzwi nka The Best manager Bosco ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri The Mirror Hotel, yatangarije Inyarwanda.com ko kuri uyu wa Gatanu bazasangira ikimasa n'abakiriya babo b'imena n'abandi bazaba bahasohokeye kuri uwo mugoroba. Twamubajije niba inyama z'iki kimasa bazazitangira ubuntu ku bantu bose, adusubiza ko ari ubuntu, gusa ngo umukiriya azajya yigurira icyo kunywa. Yunzemo ko ibyo kunywa nabyo bizaba bigura macye cyane ugereranyije n'ibiciro bisanzwe.

Ibi birori bizabera muri The Mirror Hotel kuri Pisine iri hejuru. Hazaba hari abanyarwenya batandukanye ndetse n'aba Dj bazasusurutsa abantu binyuze mu miziki itandukanye bazaba barimo kuvangavanga. Si ibyo gusa ahubwo The Mirror Hotel izerekana Live umupira uzahuza Espagne na Portugal mu irushanwa ry'igikombe cy'isi cy'uyu mwaka wa 2018. Uyu mukino uzatangira Saa mbiri zuzuye ku masaha y'i Kigali. Si uyu mukino gusa ahubwo ngo bazerekana imikino yose y'igikombe cy'isi. Nkurikiyinka Bosco (The Best manager Bosco) aganira na Inyarwanda.com yagize ati:

Abakiriya bacu bose bazaza tuzababagira ikimasa. Ni mu rwego rwo kugira ngo The Mirror Hotel yishimane n'abakiriya bayo yishimira igihe imaranye nabo, aba kera n'abashya bose. Ikimasa rwose abantu bose bazaza tugisangira. Tuzerekana live umukino uzahuza Espagne na Portugal. Tuzaba dufite abanyarwenya, aba Dj, abakobwa beza, abagabo bakuru, abagabo biyubashye, abantu bose bazicara ahantu heza mu byubahiro byabo.

The Mirror Hotel igiye kubagira ikimasa abakiriya bayo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND