RFL
Kigali

HEINEKEN: Uko byari byifashe ubwo herekanwaga umukino wa nyuma wa UEFA Champions League 2017-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/06/2017 13:26
0


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Kamena 2017 nibwo hakinwaga umukino wa nyuma w’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’i Burayi (UEFA Champions League) wahuje Real Madrid yo muri Esipanye na Juventus yo mu Butaliyani.



Ni umukino warebwe n'abantu benshi mu bice bitandukanye by'isi, aho by'umwihariko mu Rwanda werekanwe na Bralirwa biciye mu kinyobwa cya Heineken, umuterankunga mukuru wa UEFA Champions League. Ibirori byo kwerekana uyu mukino mu buryo buhurije hamwe abafana muri rusange byabereye i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha (Gikondo Expo Ground), aho abantu batari bake biganjemo abafana ba Real Madrid ndetse n’abari bashyigikiye Juventus bari babukereye.

Real Madrid yatwaye igikombe itsinze Juventus ibitego 4-1 mu mukino warangiye usize amateka haba kuri Cristiano Ronaldo na Real Madrid muri rusange.

Uyu mukino wasize Real Madrid ibaye ikipe ya mbere itwaye irushanwa rya UEFA Champions League inshuro ebyiri (2) zikurikiranya uretse kuba yari isanganwe agahigo ko kuba ifite ibi bikombe inshuro nyinshi. Kuri ubu ibitse ibikombe 12 bya UEFA Champions League.

Muri uyu mukino kandi wasize Cristiano Ronaldo abaye umukinnyi wa mbere ubashije kubona byibura igitego mu mikino itatu (3) ya nyuma ya UEFA Champions League. Yatangiye abikora mu 2008 ubwo Manchester United yatsindaga Chelsea kum mukino wa nyuma wakiniwe i Moscow, yaje gusubiramo amateka mu 2014 ubwo Real Madrid yatsindaga Athletico Madrid ku mukino wa nyuma mbere yuko abikora kuri uyu mugoroba ubwo yatsindaga ibitego bibiri (2) muri bine (4) Real Madrid yatsinze.

Nyuma yo gutwara iki gikombe, Real Madrid igomba kuzahura na Manchester United mu mukino wa nyuma w'igikombe kiruta ibindi i Burayi (European Super Cup). Irushanwa rihuza ikipe yatwaye UEFA Champions League (Real Madrid) n'iyatwaye UEFA Europa League (Manchester United). Uyu mukino uzakinirwa muri Macedonia.

KANDA HANO USOME UNAREBE AMAFOTO YA RAPORO Y'UMUKINO WA REAL MADRID NA JUVENTUS

Ukihagera wahitaga ubona ko ari ibirori

Ukihagera wahitaga ubona ko ari ibirori

hgfyuewgfyuggfyu3gfy

Mbere yo kugera mu cyumba berekaniragamo umukino wanyuraga ku ifoto ya Cristiano Ronaldo

Mbere yo kugera mu cyumba berekaniragamo umukino wanyuraga ku ifoto ya Cristiano Ronaldo

Umupira urebwa

Jules Sentore ni umwe mu bari baje kwihera amaso

Heineken nicyo kinyobwa gifatiye runini irushanwa rya UEFA Champions League

Heineken nicyo kinyobwa gifatiye runini irushanwa rya UEFA Champions League

Umufana wa Rayon Sports yitembereza mu cyumba cyareberwagamo umukino

Umufana wa Rayon Sports yitembereza mu cyumba cyareberwagamo umukino

Dj Infinity (Ibumoso) yatanze serivisi y'umuziki

Dj Infinity (Ibumoso) yatanze serivisi y'umuziki 

Ibyishimo bitrahenda bityo rero iyo bibonetse abantu barirekura

Ibyishimo birahenda bityo rero iyo bibonetse abantu barirekura

Amaboko iyo agiye mu kirere ni gake haba habaye ikintu kibi

Amaboko iyo agiye mu kirere ni gake haba habaye ikintu kibi

Wasanga yaraniganye na Casemiro cyangwa Sergio Ramos ntawamenya

Wasanga yaraniganye na Casemiro cyangwa Sergio Ramos ntawamenya

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND