RFL
Kigali

HEINEKEN: Rukundo na Muhoza batsinze tombola barahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa 5 berekeza mu Bugereki-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/06/2017 18:16
0


Rukundo Emmanuel na mugenzi we Muhoza Jean Damascene batuye mu mujyi wa Kigali barahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Kamena 2017 bagana i Athene mu Bugereki aho bazamara amajoro abiri bafashwe neza banarebe umukino wa nyuma wa UEFA Champions League uzahuza Real Madrid na Juventus nk’igihembo batsindiye.



Uretse kuba Rukundo na Muhoza aribo bagomba kuva mu Rwanda, si bo batsinze gusa kuko hari mugenzi wabo nawe wari wujuje ibisabwa ariko abahagarariye Heineken mu Rwanda bakaba bavuze ko kuri ubu ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) aho yagiye muri gahunda ze bwite ariko biteganyijwe ko azabasangayo bagakomeza ibirori.

Mu bihembo aba bagabo bemerewe birimo kuba bazatembera mu bwato bunini umuntu ashobora kuraramo, ubwato bazaba bahuriyemo n’abandi batsinze iyi tombola baturuka mu bindi bihugu byo ku migabane itandukanye. Aba bagabo kandi bazareba umukino wa nyuma wa UEFA Champions League uzahuza Real Madrid na Juventus (Bazaba barebera ku nyakira mashusho).

Muri ubu bwato bazaba barimo bazaba bari kumwe na Ronaldinho Gaucho nk’uko Mugarura Mark ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya Heineken muri Bralirwa yabitangarije abanyamakuru. Mu rucyerera rw’uyu wa Gatanu, barahaguruka i Kigali bagana mu mujyi wa Istanbul muri Turkia aho bazava bagana i Athene mu Bugereki.

Tombola yasabaga umuntu kuba yanywa Heineken kugira ngo abe yatombola imifuniko iriho ikirango kimwemerera kwinjira muri Tombola nyirizina yaje gutanga abanyamahirwe batatu bagiye bavuga ko amakipe azatsindanwa mu mikino ya UEFA Champions League mu bantu magana atatu (300) bari binjiye mu irushanwa.

Muhoza Jean Damascene (ibumoso) na Rukundo Emmanuel (Iburyo) kunywa Heineken zihagije bitumye bazaba bari mu gihugu batigeze bageramo

Muhoza Jean Damascene (ibumoso) na Rukundo Emmanuel (Iburyo) kunywa Heineken zihagije bitumye bazaba bari mu gihugu batigeze bageramo

Muhoza na Rukundo babwiye abanyamakuru ko ikinyobwa cya Heineken batajya batezuka kugikoza ku munywa

Muhoza na Rukundo babwiye abanyamakuru ko ikinyobwa cya Heineken batajya batezuka kugikoza ku munywa

Muhoza Jean Damscene we yemeza ko buri mugoroba uko avuye mu kazi ahitira mu kabari agatsura umubano na Heineken

Muhoza Jean Damascene we yemeza ko buri mugoroba uko avuye mu kazi ahitira mu kabari agatsura umubano na Heineken

 Rukundo Emmanuel avuga ko nawe atahemukira Heineken uko byagenda kose

Rukundo Emmanuel avuga ko nawe atahemukira Heineken uko byagenda kose

Chantal ushinzwe itangamakuru muri Bralirwa

Chantal ushinzwe itangamakuru muri Bralirwa

HEINEKEN ni umuterankunga mukuru w'irushanwa rihuza amakipe y'intyoza i Burayi (UEFA Champions League)

HEINEKEN ni umuterankunga mukuru w'irushanwa rihuza amakipe y'intyoza i Burayi (UEFA Champions League)

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INAYRWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND