Kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Ugushyingo 2015 nibwo hayabye igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro urugo rwiswe “Impinga nzima” rwubakiwe ababyeyi 8 bo mu karere ka Kayonza mu murenge wa Nyamirama. Ibi byakozwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Impore babyeyi, tubarere nk’uko mwatureze”.
Iki gikorwa cyateguwe n’umuryango Unity Club, insanganyamatsiko yacyo ikaba ijyanye no guha agaciro no gufasha ababyeyi b’incike n’abandi batishoboye basizwe iheruheru n’ingaruka za Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Iyi nzu ya Kayonza, yubatswe ku nkunga y’uruganda rwa Bralirwa.
Bafungura iki gikorwa cyo gutaha izi nyubako ku buntu
Mu bushakashatsi bwakozwe na Avega Agahozo mu mwaka wa 2003, nibwo hagaragaye ikibazo cy’ababyeyi bagizwe incike ndetse badafite n’aho bikinga kandi nta n’ubundi buryo bwo kubaho neza bafite. Umuryango Unity Club basanze ari ngombwa ko babonera ibisubizo ibibazo by’aba babyeyi.
Aba nibo babyeyi bagenewe izi nzu
Nyuma yo gushaka ubushobozi, babashije kubaka inzu nzinza nk’iyi yatashywe ku mugaragaro, zikaba zimaze kuboneka ari inzu 5, harimo iri mu karere ka Kayonza, Rulindo, Kamonyi ndetse n’ebyiri ziri muri Huye. Buri nyubako ituzwamo ababyeyi 8, ni ukuvuga ko bamaze kuba 40 basanga abandi 20 Madamu Jeannette Kagame yatuje mu Karere ka Nyanza, ari bo bamaze kubonerwa ubufasha burambye.
Dr Monique Nsanzabaganwa, niwe wari uhagarariye Madamu Jeannette Kagame
By’umwihariko, uwari uhagarariye Unit Club yashimiye cyane uraganda rwa Bralirwa rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, ku ruhare bagize rutagereranywa bagize bagatanga inkunga yose yakoreshejwe mu kubaka iyi nzu iherereye mu karere ka Kayonza
Umuyobozi wa Bralirwa asobanura ko bazakomeza ubufatanye
Mu ijambo rye ubwo yaganirizaga abubakiwe, Dr Nsanzabaganwa Monique wari uhagarariye Madamu wa Nyakubawa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda , Madamu Jeannette Kagame ari nawe muyobozi mukuru wa Unity Club Intwararumuri, yatanze ubutumwa yahawe na Madamu Jeannette Kagame aho yagize ati: “Yantumye ngo arabakunda cyane, abahoza ku mutima kandi arabifuriza ibyiza byinshi.”
Iyi niyo nyubako yubatse ku nkunga ya Bralirwa
Mu ijambo ry’umuyobozi mukuru wa Bralirwa; Jonathan Hall, yagaragaje ko na nyuma y’iki gikorwa, batazahwema gukomeza gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu bafatanyije n’umuryango Unity Club cyane cyane mu bikorwa nk’ibi bishyigikira abatishoboye.
Moses Niyonzima
TANGA IGITECYEREZO