RFL
Kigali

Hashyizweho ibuye ry'ifatizo ku bitaro bya Kacyiru bigiye kwagurwa ku nkunga ya Miliyoni 383 harimo n'ayatanzwe na Bralirwa-AMAFOTO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:16/02/2018 18:08
1


Kuri uyu wa 16 Gashyantare 2018, hashyizwe ibuye ry'ifatizo ku nzu y'ibitaro bya Kacyiru, akaba ari inzu izuzura nyuma y'amezi 8. Iyi nzu izatangirwamo serivise yo kubyaza (Maternité) igiye kubakwa ku nkunga ya Miliyoni 383 z'amafranga y'u Rwanda.



Umuyobozi w'Ibitaro bya Kacyiru, CSP Dr Nkubito Pascal yari yitabiriye uyu muhango ndetse yafashe umwanya asobanurira abari aho igishushyanyo mbonera cy'iyi nzu igiye kubakwa y'ibitaro bya Kacyiru. Iyi nzu igiye kubakwa ku nkunga ya miliyoni 383 z'amanyarwanda harimo n'ayatanzwe na Bralirwa biciye mu kinyobwa cyayo cya Heineken. Bralirwa yatanze inkunga y'amayero ibihumbi 300 angana na miliyoni 315 z'amanyarwanda kuri iyi nyubako nshya y'ibitaro bya Kacyiru.

ggg

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kacyiru CSP Dr Nkubito Pascal asobanura igishushyanyo mbonera

d

Ubwo hashyirwagaho ibuye ry'ifatizo

Uyu muhango witabiriwe n'abayobozi batandukanye, bagiye bahabwa umwanya bakagira icyo babwira abari bitabiriye. Bagiye bibanda mu gushimira ibyagiye bigerwaho. CSP Dr Nkubito Pascal yashimiye Heineken Africa Foundation kubw'ubufatanye bwabo muri uyu mushinga anatangaza ko iki gikorwa kiziye igihe. Yagize ati;

Nk'uko mubizi ibi bitaro byatangiye mu 2009 bishyizweho na Police y'igihugu kugira ngo hakemurwe ikibazo cy'impfu z'abana bityo byari bije kunganira ibindi Bitaro bisanzwe, gusa icyagaragaye nuko byitabiriwe cyane abantu barabigana ariko kubera ko iyi nyubako yari ntoya bityo abatugana ari benshi bigatuma batabona serivisi inoze kubera ahantu ari hatoya.

CSP Dr Nkubito Pascal yakomeje agira ati;

Twabagiraga (kubaga) mu byumba bibiri ariko wabonaga ko bitari byujuje ubuziranenge kandi ntibyari binahagije, ubu noneho tugiye kubaka ibindi bitatu byo kubyarizamo bizadufasha gukemura ibyo bibazo byose n’abo twabaze bazabona aho bajya. Habaga ibitanda bine bajyagaho none bizaba ari 8.

image

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kacyiru CSP Dr Nkubito Pascal

Miliyoni 383 zatanzwe nk'iinkunga zizakoreshwa mu byiciro 2 bitandukanye aho miliyoni 100 zizubaka izindi 200 zizagurwamo ibikoresho, nubwo hari inyubako zizamurwa hari bimwe mu byumba bizasanywa. Nyirabahire Languida umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu karere ka Gasabo yashimiye cyane Umuryango wa Heineken Africa Foundation wiyemeje gutera inkunga uyu mushinga ubinyujije muri Bralirwa, yashimiye n'Ibitaro bya Kacyiru kubw'isuku irangwamo.

umu 

Nyirabahire Languida umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu karere ka Gasabo 

Freddy Nyangezi Biniga umuyobozi nshingwa bikorwa by'ubucuruzi muri Bralirwa yatangarije abari aho ko Bralirwa ihora itekereza ku iterambere ndetse n'ubuzima bwiza ku bakiliya babo (Abaturage). 

Freddy Nyangezi

Freddy Nyangezi ushinzwe ubucuruzi muri Bralirwa

Heineken Africa Foundation imaze iminsi kandi ifasha mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije, yubakira no kuremera abakene, guha abaturage amashanyarazi n’ibindi. Usibye ku bitaro bya Kacyiru, inateganya gufasha mu kongera inzu y’ababyeyi ku Bitaro by’Akarere bya Gisenyi.

AmafotoAmafoto

gg

Iyi nyubako biteganijwe ko izarangira nyuma ya mezi 8






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    SHEMA B





Inyarwanda BACKGROUND