Kimwe mu bishitura urubyiruko muri iyi minsi ni imurikagurisha rya 17 riri kubera i Gikondo aho usanga abantu benshi biganjemo urubyiruko baba babukereye ariko by’umwihariko ku kibanza cya MTN hakaba hahora udushya twinshi twishimirwa n’urubyiruko.
Uretse poromosiyo uhasanga aho ibiciro bya telephone zimwe na zimwe byakubiswe hasi, aha unahasanga ibikorwa bitandukanye by‘imyidagaduro harimo abahanzi n’ababyinnyi bagezweho basusurutsa ababa bagana ahacururizwa ibicuruzwa bitandukanye bya MTN ku buryo mu gihe iri serukiramuco ririmo rigana ku musoza urubyiruko rwo rwari rukifuza kwibanira na MTnN muri iyi Expo nk'uko bamwe bagiye babidutangariza.
Abantu biganjemo urubyiruko baba ari urujya n'uruza kuri MTN
Amatsinda y'urubyiruko abyina aba yabukereye mu gususurutsa abantu
Mtn ivuga ko urubyiruko ari bamwe mu bakiliya bayo b’imena ku buryo mu bikorwa nk’ibi babatekerezaho cyane kugirango bakomeza kwishimana n’ibyiza byayo.
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO