RFL
Kigali

Hamuritswe Rwanda Trade Portal, urubuga ruzajya rutanga amakuru yose yerekeye ijyanwa n’ivanwa ry’ibicuruzwa mu mahanga

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:30/03/2018 12:28
0


Kuri uyu wa 4 tariki 29 Werurwe 2018 ni bwo muri Kigali Serena Hotel habereye umuhango wo kumurika ku mugaragaro umushinga wa Rwanda Trade Portal, urubuga ruzajya rutanga amakuru yose ajyanye n’ivanwa n’ijyanwa ry’ibicuruzwa mu mahanga.



Uyu muhango wari wateguwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro Rwanda Revenue Authority witabiriwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda nyakubahwa Vincent Munyeshyaka wari n’umushyitsi mukuru, hari kandi uhagarariye TMEA (Trade Mark East Africa) mu Rwanda Mutesi Patience, uhagarariye USAID mu Rwanda, uhagarariye UNCTAD mu Rwanda, uhagarariye urugaga rw’abikorera mu Rwanda PSF ndetse n’abandi bo mu nzego zitandukanye zifite aho zihurira n’ubucuruzi.

Rwanda Trade Portal ni iki?

Rwanda Trade Portal ni urubuga ruzajya rworohereza abacuruzi kubona amakuru yose ajyanye n’inzira basabwa gucamo ngo bazane cyangwa bajyane ibicuruzwa hanze y’igihugu, ibyangombwa byose bakeneye, uko bikurikirana, igihe bitwara ndetse n’ikiguzi cya buri serivisi aho bisaba kwishyura. Mu gihe abacuruzi basiragiraga bajya kubaza aho serivisi runaka itangirwa ndetse batazi aho bagomba kubanza, ubu bizajya biba byoroshye ku buryo niba hari ushaka kujyana ibicuruzwa hanze cyangwa se kubyinjiza mu gihugu amenya inzira zose azacamo. Uru rubuga kandi ruzafasha abashoramari bazana imari mu Rwanda cyangwa banyura mu Rwanda bajyanye ibicuruzwa mu bindi bihugu ku buryo bamenya igihe bizabafata, igiciro ndetse n’ibindi bitandukanye byajyaga bitinza abantu kuri gasutamo.

Mu ijambo rye, komiseri mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro Richard Tusabe yashimangiye ko ibi bizafasha abacuruzi gukoresha igihe gito n’amafaranga macye ndetse no kwirinda ibihano, dore ko hari abagwaga mu bihano bitewe no kuba badafite amakuru adahagije ajyanye n’ubu bucuruzi bwambukiranya imipaka.

RTP

Richard Tusabe, komiseri mukuru wa RRA

Patience Mutesi uhagarariye Trade Mark East Africa ari nayo yakoze kuri uyu mushinga itewe inkunga na USAID, yavuze ko amakuru ari umutungo ukomeye cyane mu nzego zose. Yagize ati: "Iyi website ntizaba iri aho gusa turasaba abacuruzi kubyaza umusaruro icyatumye ishyirwaho."

RTP

Patience Mutesi uhagarariye TMEA mu Rwanda

Uhagarariye UNCTAD ari nayo yakoze izindi mbuga zitandukanye nk’urwo RRA ikoresha ku basoreshwa yavuze uko uru rubuga rwubatse ndetse na serivisi zitandukanye rufite ubushobozi bwo gutanga. Yagize ati:

Twishimiye ko guverinoma y’u Rwanda ifite ubushake bwo gukomeza gushakisha uburyo bwo koroshya ubucuruzi bwambukiranya imipaka. Uru rubuga ntabwo rugaragaza gusa amakuru y’ubucuruzi bwambukiranya imipaka ahubwo rukoze ku buryo runatanga amakuru ku zindi mbuga. Urugero ushobora kunyura mu rubuga rwa RDB n’ubundi wagira amakuru ukenera yerekeranye ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ukaba wahita ukandaho n'ubundi ukabona ya makuru. Uru rubuga kandi rukwereka buri serivisi ukeneye, inzira uzacamo ngo uyibone. Uramutse ugize ikibazo ruguha aderesi z’umukozi ushinzwe iyo serivisi ku buryo wamubaza andi makuru yose waba ukeneye ngo usobanukirwe cyangwa ukamubwira n’ikibazo wahuye nacyo. Rufite kandi aho ushobora gutanga igitekerezo kijyanye n’uburyo byarushaho koroshywa.

RTP

Uhagarariye UNCTAD mu Rwanda

RTP

Leslie Marbury uhagarariye USAID mu Rwanda, ari nayo yateye inkunga uyu mushinga yishimiye umusaruro wavuyemo

Robert Bapfakurera akuriye urwego rw’abikorera mu Rwanda (PSF) yavuze ko nk’abacuruzi bishimiye cyane uru rubuga kuko ruzanafasha mu guca ruswa yajyaga ibaho iturutse ku kuba abantu badafite amakuru ahagije y’inzira zose bakwiye kunyuramo ngo barangure cyangwa bohereze hanze ibicuruzwa. Yashimangiye ko bizagabanya igihe cyakoreshwaga ndetse n’andi mafaranga yatakariraga mu kubaza amakuru mu nzego zitandukanye.

RTP

Robert Bapfakurera, umuyobozi wa PSF

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Vincent Munyeshyaka yavuze ko uru rubuga runashyigikira amasezerano aherutse gusinyirwa mu Rwanda y’Ubucurizi butagira umupaka kuko rutazafasha abanyarwanda gusa ahubwo ruzanafasha abanyamahanga batandukanye bifuza kuzana ibicuruzwa byabo mu Rwanda. Yavuze ko uru rubuga icyo ruzamarira umucuruzi wo hasi ari uko niba nawe arangura, ibyo arangura bizajya bimugeraho ku gihe ku buryo bitazajya biba ngombwa gutegereza igihe kinini hari igicuruzwa cyabuze kubera gutinda.

RTP

Ministiri w'ubucuruzi n'inganda Vincent Munyeshyaka

Uyu mushinga wo kubaka Rwanda Trade Portal watwaye 498,000 $  ni ukuvuga 431,479,650Frw, ku nkunga ya USAID. Uyu muhango wasusurukijwe n’Inganzo Ngari zabyinnye imbyino gakondo za Kinyarwanda.

RTP

RTP

Inganzo ngari ni zo zasusurutsaga abashyitsi

RTP

AMAFOTO: UDAHOGORA Vanessa Peace/Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND