RFL
Kigali

Hakurikijwe ubusabe bw’abakiriya bayo, Bralirwa yashyize hanze icupa rishya rya Mutzig

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:31/07/2015 21:47
2


Nyuma y’ubusabe bw’abakiriya, kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Nyakanga 2015 nibwo uruganda rwa Bralirwa rwashyize ku isoko icupa rishya rya Mutzig rya Cl 50.



Ku isaha ya saa cyenda na mirongo ine(15h40) nibwo uruganda rwa Bralirwa rwenga inzoga n’ibinyobwa bidasembuye rwamurikiye abanyamakuru icupa rishya rya Cl 50 rije rikurikira irya Cl 65 na Cl 33 yari asanzwe. Julius Kayoboke yatangarije abanyamakuru ko iri cupa rishya barishyize hanze bitewe n’ubusabe bw’abakiriya kandi yemeza ko ikinyobwa cya Mutzig aricyo kiyoboye izindi nzoga benga.

 Bralirwa

Kayoboke Julius ushinzwe kwamamaza ibinyobwa bya Bralirwa na Garuka Patricia ushinzwe kwamamaza ikinyobwa cya Mutzig muri Bralirwa mu imurikwa ry'icupa rishya rya Mutzig rigaragara ku ifoto

Mu mwaka wa 1987 nibwo ikinyobwa cya Mutzig cyageze ku isoko ry’u Rwanda, iza iri mu icupa rya santiritiro mirongo itandatu n’eshanu(Cl 65). Nyuma yaho nibwo hakozwe icupa rya Cl 33.

Nkuko Nshuti umwe mu bashinzwe kwamamaza Mutzig yabitangaje, iri cupa rishya rizagirira akamaro abacuruzi ndetse n’abaguzi. Yagize ati “ Ntabwo ari ubwiza bw’icupa gusa inyungu yaryo izagera ku bantu bose yaba abacuruzi bakuru, abacuruza akabari iri cupa niryo ribaha inyungu kurusha ibindi binyobwa. Umuntu nawe ukunda ikinyobwa cya Mutzig bizamworohera kuko kugeza ubu azajya abasha kunywa nibura litiro ya Mutzig atanze amafaranga 1500 gusa.”

Icupa rya Mutzig rishya rizajya rigura amafaranga 700, kugeza ubu ikaba iboneka mu Mujyi wa Kigali gusa naho mu zindi ntara ikazahagera mu cyumweru gitaha. Ubuyobozi bwa Bralirwa bwatangaje ko kubyakoreshwaga hengwa Mutzig isanzwe ntacyahindutse ku icupa rishya ryageze ku isoko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hope8 years ago
    Bazavugaaaaaa Ark nyuma bazaruha, ukomeze intambwe zawe ugana imbere nkuko wabiririmbye.... Never give up my knowless it's your time ko nawe ugitwara kuko nawe byakubera
  • cyprien8 years ago
    Nibyiza ariko ndumva bitaye kunyungu zabo kuruta abakiriya kuko rirajya nkirinini risanzwe p.





Inyarwanda BACKGROUND