RFL
Kigali

Hagiye kwerekanwa kuri Televiziyo inkuru z’abatoranyijwe muri ‘Airtel Touching Lives’

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/07/2016 16:53
0


Kuva muri iki cyumweru turimo, Airtel Rwanda iratangira kwerekana inkuru z'abatoranyijwe muri gahunda yayo yo kwimakaza ubumuntu mu cyo yise ‘Airtel touching lives’ yamuritswe muri Mata uyu mwaka wa 2016 mu rwego rwo gufasha no guha amahirwe abantu batandukanye babayeho mu buzima bubagoye, bakeneye ubufasha.



Nyuma y’igikorwa kimaze iminsi cyo kwiyandikisha ndetse no gutoranya ababikwiye, kuri ubu ikigezweho ni ukwerekana inkuru z’abantu 20 batoranyijwe na Airtel Rwanda. Kwerekana inkuru z'abo bantu bizabera ku mateleviziyo atandukanye aho izo nkuru zigaragaza ubuzima babayeho n’inzitizi bahura nazo. Inkuru zabo zizatambuka kuri Televiziyo y’igihugu(TVR) no kuri TV1.

Kuri uyu wa 24 Nyakanga 2016 kuva saa moya n’igice z’umugoroba izo nkuru zizerekanwa kuri TVR(Televiziyo y'igihugu) naho kuri TV1 zerekanwe kuwa kabiri tariki 26 Nyakanga 2016 kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Michael Adjei umuyobozi wa Airtel Rwanda yavuze ko bazanye iki gikorwa cyo kwimakaza ubumuntu hafashwa ababayeho nabi kuko n’ubusanzwe mu byo Airtel Rwanda ikora ndetse n'ibyo ishyira imbere harimo kwita no guha agaciro imiryango baha serivisi. Yavuze ko 'Airtel Touching Lives Episodes' yari itegerejwe na benshi, kuri ubu noneho abantu bagiye gutangira kuyireba.

Inkuru z’abantu babayeho mu buzima bugoye, zigiye kwerekanwa kuri Televiziyo zitandukanye za hano mu Rwanda, ni izivuga ku buzima bugoye kandi bwihariye ku bantu batandukanye n'imiryangi,muri zo hakaba harimo inkuru z’abantu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi, iz’uburezi, ubuzima no mu kwihangira umurimo n'izindi zitandukanye.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND