RFL
Kigali

Hagiye kuba irushanwa rya Golf, MTN Rwanda izatangamo ibihembo bitandukanye

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:18/01/2018 18:16
0


MTN Rwanda yifatanyije na Kigali Golf Club mu gutegura irushanwa rizatangwamo ibihembo bitandukanye ku bantu bazajya batsinda imikino yateganyijwe kuwa 6 no ku cyumweru tariki 20 na 21 Mutarama 2018.



MTN yashimiye cyane abaterankunga bifatanyije nayo mu gutegura iri rushanwa, abo ni nka Satguru, SN Brussels na Victoria Motors. Hejuru y’akazi bakorana umunsi ku wundi, MTN ivuga ko mu mukino wa Golf ari ho handi ibonanira n’abakiliya bayo bari mu cyiciro cy’abiyubashye, cyane cyane ko bikunze kuvugwa ko golf ari umukino w’abari mu cyiciro cy’abiyubashye.

MTN

Herekanwe uburyo Golf ikinwa

Iyi rero ni imwe mu nzira yindi MTN ikoresha ngo yongere ihure n’aba bakiliya, akaba ari nayo moamvu yahisemo kuba umuterankunga wa Golf hakaba hashize imyaka 18. Kuba MTN imaze imyaka 20 ikorera mu Rwanda biri mu byatumye iri rushanwa rishyirwa mu ntangiriro y’umwaka. Ibihembo bizatsindirwa harimo imodoka, amatike y’indege ya Brussels Airlines ajya aho ariho hose i Burayi, telefoni zo mu bwoko bwa Samsung na IPhone.

Ni bande bazitabira iri rushanwa?

Abazitabira iri rushanwa ni abasanzwe ari abanyamuryango ba Kigali Golf Club ndetse n’abandi bantu MTN izaba yemereye kwinjira mu irushanwa bujuje ibisabwa birimo kuba bakoresha umurongo wa MTN ndetse bakoresha serivisi za Mobile Money.

MTN

Nk’uko byasobanuwe mu kiganiro n’abanyamakuru, abanyamuryango ba KGC bob amaze kumenyeshwa iby;iri rushanwa ndetse ku munsi wo kuwa 6 irushanwa rizarangira rikomereze ku cyumweru, kuri munsi bikajya bitangira saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, igihe ikirere cyaba kitabatengushye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND