RFL
Kigali

Hagiye gusohoka Tecno Camon 11 izaba ifite kamera yibwiriza gufata amafoto meza y’agatangaza (AI Camera)

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:13/11/2018 19:45
0


Tecno Mobile imaze kwigarurira imitima ya benshi kubera ubwiza na tekinoloji iyi telefoni igaragaza. Kuri ubu rero hagiye gusohoka Tecno Camon 11 izaba ifite tekinoloji idasanzwe ya camera yibwiriza igihe uri gufotora ikabasha kugufasha gufata amafoto meza utiriwe ujya guhitamo (AI Camera).



Icyatumye Tecno yigarurira imitima ya benshi ni uburyo igerageza gukora telefoni zifite tekinoloji zose zigezweho ndetse ikazishyira ku giciro gito cyane cyoroheye buri wese. Umwaka wa 2018 wari agatangaza kuri Tecno. Wajyaga utekereza ko uzi telefoni nyinshi z’agatangaza? Tecno Camon 11 ije kukwibagiza ibyo wibwiraga kuko yo izaba yorohereza abantu gufata amafoto y’agatangaza aho waba uri hose.

Iyi camera ya AI ifite ubuhanga bwo kwibwiriza ikagufata ifoto isa neza ititaye aho waba uri. Ni mu gihe ubundi iyo ugiye gufotora bisaba ko ubanza kureba aho uri n’ikirere gihari ukabanza kujya aho telefoni yagufata ifoto nziza (choosing the mode in the settings). Iyo udakoze ibi, ushobora gusanga wafotoye amafoto yijimye cyangwa ameze nk’ababutse kubera kudatunganya imikorere ya kamera ukurikije aho uri. Ibi nibyo Tecno Camon 11 ije ikemura, uzajya wifotora aho waba uri hose tekefoni ibashe kumenya uko hameze ubundi yo ubwayo ushyiremo uburyo (settings) zijyanye n’aho uri ku buryo ufata ifoto igahita iza icyeye.

Image result for tecno camon 11

Ubundi buhanga iyi telefoni izaba ifite, ni uko izajya ibona ibintu mu jisho rya kamera nk’uko umuntu yakwifuzza kubifotora no kugaragaza ubwiza bwabyo. Izaba ifite uburyo bwinshi igaragza ubwiza (effects) bizatuma uzayigura wese azishimira cyane iyi tekefoni nshya Tecno Mobile igiye gushyira ku isoko mu minsi ya vuba.

Iyi telefoni kandi ifite imiterere myiza cyane, si nini cyane ku buryo izakubera umutwaro arikoizaba ifite screen yagutse ituma ubona neza amashusho. Iyi telefoni kandi ufite umwanya ujyamo ecouteurs hasi aho kuba hejuru nk’izindi telefoni Tecno yari isanzwe ifite ku isoko. Iyi tekefoni kandi ifite imiterere myiza cyane kuko idafite aho umuntu ashyira agatoki (fingerprint), kimwe na telefoni nshya za iPhone XS MAX mu bwiza.

Ibika umuriro ku rwego rushimishije, batiri yayo irananutse cyane kandi ni nziza, ishobora kubika umuriro iminsi irenze 5 kugeza ku 9. N’ubwo Tecno itaratangaza amakuru yose yekereye iyi tekefoni nshya, biteganyijwe ko hazaba hari iy’umwimerere y’ikirenga izaba ihenze kurenza indi iyigwa mu ntege. Iyi tekefoni izaba ifite camera ya AI ifite 16MP, iy’imbere ifite 12+13MP dual rear camera, ni mu gihe iyo y’umwimerere y’ikirenga izaba ifite AI 24MP y’imbere, iy’inyuma yo ntibiramenyekana ubushobozi izaba ifite.

N’ubwo hataramenyekana neza igihe nyacyo iyo tekefoni izasohokera, aya ni amakuru meza ku bantu bakunda gutunga ibyiza, kandi ikizere ni cyose ko iyi telefoni yen da gusesekara mu maduka ya Tecno Mobile mu Rwanda n’ahandi. Ibiciro by’iyi tekefoni nabyo ntibirajya hanze ariko reka twizere ko Tecno nk’uko isanzwe ibikora, izatugezaho ibiciro by’iyi telefoni y’agatanagza tukajya kwihahira!






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND